Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » WABA WARAMENYE IMANA DATA?
WABA WARAMENYE IMANA DATA?

Luka 15:20 - Arahaguruka ajya kwa se."Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. Nyuma y’inyigisho nabagejejeho ejo ivuga ku masomo dukura mu mugani w’Umwana w’ikirara, nifuje kubagezaho irindi somo rikomeye ryo " Guhishurirwa Imana Data".

Maze gucukumbura no gutekereza kuri uriya mugani, nasanze iriya nkuru yonyine ihagije kugirango yigishe umuntu kumenya no guhishurirwa Imana.

Usomye kiriya gice, urasanga Imana yaritamuruye ikatwiyereka muri uriya mugani. Kuva umuntu wa mbere acumura kugeza magingo aya Imana yagaragaje ko itishimira guhana, nta n’ubwo yihutira guhana ahubwo yishimira kubabarira no kwakira umunyabyaha. N’Imana itanga andi mahirwe! Maze kongera gusubira muri kiriya gice, natangajwe no gusobanukirwa uburyo ki Imana ari Data.

Ibi bintu 4 byamfashije.

1. Imana Data igaragaza ishusho y’Umubyeyi wishimira kandi witeguye kwegerwa. Iteka Umwana yegera se n’ubwo yaba atinyitse...akomeye..............ategerwa. Umuntu ava mu kazi ari umuyobozi runaka nka Minisitiri, Generali, Bishop n’abandi. yagera mu rugo akaba Papa. Igitinyiro cye no kutegerwa abisiga hanze. Abana bamugwa mu nda, bakamutetaho nka Papa.

Ndibaza ko ikintu cyatunguye umwana w’ikirara ni ugusanga Papa akiri Papa. Ni Koko Imana ni Data. Kimwe n’umwana w’ikirara, wowe ushobora kwibagirwa ko ari so ariko Imana yo ntabwo yakwibagirwa kuba Umubyeyi! Mu gihe umwana yibwiye ko se yahinduye "statut" ko nawe atakiri umwana ahubwo yasabaga gufatwa nk’umukozi (ibi yabifataga nk’amahirwe yagirirwa) se we yamweretse ko atigeze areka kuba Umubyeyi we.

Nta kindi Imana yaba! Mu byo idashoboye n’ukwiyambura ububyeyi! Impamvu N’uko Imana itagirwa Papa n’ibyo twakoze cg ngo ibyamburwe n’uko twitwaye. Yabaye Papa tutaramenya ko turi abana, tutaramenya ikibi n’icyiza, tutariga gukora neza ngo twemerwe. Yatwemeye nk’abana tutarabaho! Twisanze turi abana nayo yisanze ari umubyeyi.

2. Imana Data ifite inshigano yo kudutunga no kutwambika. Ibyo ni byo nkorera abana banjye buri munsi. Umwana w’ikirara yatunguwe no gusanga Papa akigabura, akibitse imyenda yo kumwabika.

3. Imana Data niyo yonyine ishobora kumva umwana! Mu gihe ubwawe utiyumva...utumva ibyakubayeho, utiyakira,...mu gihe nta wundi muntu ukumva, Imana Data yo irakumva! Uriya mwana yumviswe atarisobanura, yababariwe ataravuga n’impamvu yamuteye kuraruka!

4. Imana Data niyo isubiza umuntu iteka, icyubahiro. Ninayo ihumuriza. Ibyo abandi bose bari gukorera uriya mwana se atamwakiriye, atamubabariye, ntibyari kumushimisha. Yarakeneye ijambo rimwe gusa: ijambo rya se. Amaze kuryumva, umutwaro, igisebo, isoni, izina ribi....byarashyize!

Reka nkwibarize, mu buzima bwawe wamenye Imana Data? BYIBAZEHO.

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza