Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Waba wibuka ko ugomba gusengera umushumba wawe?
Waba wibuka ko ugomba gusengera umushumba wawe?

Abaroma 15:30 "Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana".

Efeso 6:19 "Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza".

Maze iminsi numva ibintu byinshi bivuga nabi abakozi b’Imana haba mu makuru cyangwa mu magambo abantu babwirana cyangwa bongorerana.

Ibi byanteye gutekereza cyane ku gukomera kw’inshingano bafite n’uburyo buri wese atazishoboza. Mu gukomeza kwibaza no kugenzura abo nzi mpura nabo kenshi, nibajije niba abakristo badafite uruhare runini mu bibazo abashumba bahura nabyo.

Maze gusoma aya magambo Pawulo yanditse nasanze Itorero ryaribagiwe inshigano ikomeye yo gusengera abashumba.

Kimwe mu bibazo nibajije ni igikurikira: Waba uzi ko ugomba gusengera umushumba wawe? Niba ari yego, ujya ubikora?

Kuwa kane nzabaha zimwe mu mpamvu zituma tugomba gusengera abashumba dushishikaye.

Iyi nyigisho nzayigarukaho!

Fidèle Masengo, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza