Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Wari uzi ko hari amahirwe ajyanye n’uko gusa ugihumeka?
Wari uzi ko hari amahirwe ajyanye n’uko gusa ugihumeka?

Umubwiriza 9:4 - Ufatanya n’abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.

Mwaramutse nshuti, Nk’uko nabibaseranyije ejo hashyize, uno munsi ndatangira kuvuga ku nyigisho ivuga ku "KUMENYA IGIHE URIMO N’IBYO UGOMBA KUGIKORAMO".

Kubera ko ari isomo nzarivugaho igihe kirekire, uno munsi ndavuga gusa ku "mahirwe umuntu agira kubera ko gusa ariho".

Maze gusoma kino cyanditswe, nize ibintu 3 bikomeye:

1) Umuntu wese ugifite ubuzima aba afite amahirwe mu mu buzima. N’ubwo bimeze gutyo nawe uracyayafite.

2) Ni ngombwa gushima Imana kuko uriho kuko ayo ariyo mahirwe aruta andi kandi yubakirwaho n’andi;

3) Ngufitiye inkuru nziza none ikwibutsa ko kubera ko ugihumeka n’ibindi byose ukeka ko byagupfanye bigishoboka. Ndaguhamiriza ko imibanire yawe n’abandi ishobora gusubirana, indwara yica ikurimo ishobora gukira, akazi kabuze bigishoboka ko kaboneka, urubyaro rwanze rugikunda kuko, umugabo cg umugore wabuze bishoboka ko umubona, ubucuruzi bwanze bigishoboka ko bukunda, ubukene utinzemo bigishoboka ko ubuvamo. Ikintera kuvuga ibi byose n’uko namenye ko mu gihe umuntu agihumeka biba bigishoboka!

ICYITONDERWA :

Kubera ko abantu benshi basomera ubutumwa nohereza kuri telephone, kuva none nzajya ntanga ubutumwa bugufi cyane aho gukora inyigisho ndende nk’uko nabikoraga.

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza