Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » WARI UZI KO HARI URUFATIRO RUSIGARA MU GIHE IZO (...)
WARI UZI KO HARI URUFATIRO RUSIGARA MU GIHE IZO TWEGAMIYE ZASENYUTSE ?

Zaburi 11:3 - Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?

Mu buzima tubamo mu isi, ni kenshi ibintu bihinduka rwose, ibyo twari twishingikirije bikavaho, ibyo twari dutegereje ntitubibone, ibigaragara bikavaho! Ni kenshi mu buzima bwacu dushidikanya kubyo twizeye ndetse n’ibyo twumvise! Si twe bibaho gusa.

Mu gihe cya Yesu, Yohani umubatiza yahuye n’ikibazo gikomeye, yari mu murimo w’Imana arimo gukorana ishyaka n’umurava mwinshi ariko ahura n’umugambi wa Satani, ibyo yari yiringiye byose birasenyuka, yisanga mu nzu y’imbohe. Niko gutuma kuri Yesu agira ati: Mbese ni wowe ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi? Uwo yari yaraje gutegura inzira y’Umwami nyuma aranamubatiza, yiyumvira ijwi ku manywa y’ihangu Imana ubwayo imuhamiriza iti: Nguyu Umwana wanjye Nkunda nkamwishimira!

Umunsi umwe imfatiro zisenyutse ikibazo kiravuka, Yohani arahungabana!

Biradushyikira ko dutungurwa n’ibintu bitandukanye cyane n’ibyo twatekerezaga! Bikunze kubaho ko imfatiro z’ubutunzi, z’amashuri, z’akazi zisenyuka! Imfatiro z’imibereho , imibanire yacu n’abandi ndetse n’amarangamutima yacu zigasenyuka! Hari n’ubwo imfatiro z’imyizerere yacu zijya zikorwaho! Ariko ikibazo gikomeye ni ukwibaza ngo mbese imfatiro ko zisenyutse, nk’umukiranutsi nabyitwaramo nte? Nakora iki? Cyangwa se niziramuka zisenyutse nzabyitwaramo nte?

Mu kuri kose, icyo kibazo kirakomeye. Ariko Imana yacu ntabwo ariy’ibyoroshye! N’Imana y’ibikomeye, y’ibyatunaniye! Ririya jambo twavuze riraduhamiriza ko mu gihe imfatiro ZOSE zigaragara n’amaso zasenyuka, hari urutazasenyuka na rimwe!

Urwo rufatiro rukomeye rusigara izindi zarekuye ni Yesu. Urwo ni urufatiro rukomeye rwubatswe n’Imana kandi rwanditseho ngo: "Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo"Uwiteka azi abe", kandi ngo"Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye." (2 Timoteyo 2:19).

Dore bimwe mu byo nize none kuri urwo rufatiro:

1) Ntirurebeshwa amaso y’umubiri ariko nirwo ibigaragara byubakiyeho! 2) Uretse gusenyuka, ntirunyeganyega. Kubera iyo mpamvu, abagerageza kugusenyera, nta n’ubwo bakunyeganyeza! 3) Ni rwo rufatiro rukomeza imfuruka. Utarwubatseho ntabwo akomera n’ubwo abantu, kubera kureba hafi, batekereza ko bimeze neza, iyo haje imivu, imiraba, rurasenyuka; 4) Itandukaniro ry’umukristo n’utari umukristo rigaragarira mu buryo bitwara mu bibazo. Yobu yagaragaje ukuntu umuntu wamenye Imana yitwara mu bibazo. Naho umugore we agaragaza uko ahagaze mu kumenya Imana.

Umuririmbyi umwe ati "Nikomeze ku rutare naho ahandi hose n’umusenyi!... Uyu munsi, ndakwifuriza gusubira ku rutare!

Dr. Fidele Masengo, Foursquare Church Kimironko Tel +250 788 307 619

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza