Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Wowe n’Imana mu masengesho
Wowe n’Imana mu masengesho

Matayo 6:6 - Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Uno munsi nafashe umwanya ntekereza ku masengesho umuntu akora wenyine n’ayo akora kuberako arikumwe n’abandi. Nasanze nabigereranya no kurya. Ubundi umuntu ashobora kurya ari wenyine cyangwa agasangira n’abandi. Icyo gusangira n’abandi bimara n’ugutera umuntu appetit gusa. Ubundi kandi gusangira n’abandi bisaba abantu kugira discipline.

No gusenga niko bimeze. Amasengesho umuntu asenganye n’abandi amufasha gusa kugendera kuri gahunda y’itsinda basenganye. Byanatera courage yo gusenga mu gihe abo barikumwe basenga cyane.

Ariko ikigira agaciro n’amasengesho buri wese mu itsinda akora, n’uburyo umutima we yawuteguye gusenga. Ubundi abaryi beza bazi ko kwisangiza biha umuntu kwisanzura. Ni ko bimeze no gusenga wenyine, bigufasha kwisanzura imbere y’Imana, uyibwira ibiri ku mutima utikanga abandi, usenga uhagaze wananirwa ugasenga uryamye...ugenda...usenga uvuga amagambo yumvikana ugahindura ukavuga mu ndimi, ukavugisha amarira.... Ngutuye amasengesho yawe yihariye!

Ngusigiye uwo mukoro.

VA mu bantu...Umuririmbyi ati "muze mwenyine twihererane kd munsange ahantu hatarabantu...."

Umunsi mwiza kuri twese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza