Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Wowe n’inzozi zawe
Wowe n’inzozi zawe

Itangiriro 37:5 Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.

Muri iki gitondo ubwo nasomaga iri jambo nize byinshi ku bijyanye n’inzozi.

Dore bimwe mu byo nize:

1. Buri muntu wese ufite icyerekezo arangwa n’inzozi ze. Kubaho udafite inzozi, ni nko gutangira urugendo rurerure ariko udafite amaso. Yosefu yagiraga inzozi.

2. Imana niyo itanga inzozi (vision) ariko uzihawe niwe ushinzwe kuzivuga, kuzishyira ahagaragara. Yosefu avuga inzozi ze...

3. Iyo utagira inzozi zawe, ukorera mu z’abandi maze ubuzima bukarangira utabaye wewe. Yosefu yakoreye mu nzozi ze.

4. Kutagira inzozi ahugiyemo, bikururira umuntu kurwanya inzozi z’abandi. Bene se wa Yosefu babayeho bavuga kd barwanya inzozi za Yosefu kubera ko nta zabo bari bahugiyemo. Nasanze Kutagira inzozi korora itiku.

5. Imana ntabwo yaha umuntu inzozi zimuruta. Kuko bibaye aribyo ntabwo yazisohoza. Nasanze umuntu angana n’inzozi ze.

6. Inzozi z’umuntu nizo ziza ku isonga y’ibigeragezo ahura nabyo. Abatazize inzozi bafite zarabababaje bikomeye.

7. Iyo Imana yemeye ko inzozi yaguhaye utazisohoza, itegura abazazikomerezaho uzisigiriye. Yosuwa yakomeje inzozi Imana yahaye Mose.

Iyi nyigisho ni iyawe.

Umunsi mwiza kuri twese!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza