Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Yesu inshuti nyanshuti
Yesu inshuti nyanshuti

Yohana 15: 14 "Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka"

Nshuti y’Imana,

Mwaramutse,

Uyu munsi nashatse kukubwira umwihariko wa Yesu nk’inshuti isumba izindi.

1. Iyo agiye kugufasha cyangwa kukuzamura ntarebera ku mateka yawe cyangwa umuryango wanyu (background) Rusi na dawidi yarabazamuye.

2. Ntabwo akenera ubufasha cyangwa abaterankunga ngo abone uko agufasha , isi n’ibiyuzuye n’ibyayo (Zaburi 24:1) kandi ntajya abura uko abigenza .

3. Ntabwo agirwa inama cyangwa ngo yumve uruhare rw’abakurwanya (satani). Iyo aje arakora, arakiza, aratabara kandi ahindura amateka .

4. Igihe cye cyo gutabara ni cyo gikwiriye kurusha izindi nshuti zose Lazaro yari yaranutse ariko igihe yaboneye inshuti ye ni cyo cyari gikwiye (Yohana 11:39).

5. Abana natwe mu bihe bibi n’ibyiza. Yatashye ubukwe bw’ikana, yanagaragaye mu birimi by’umuriro kwa Meshaki, Saduraka na Abedenego (Daniel 3:24-25).

6. Umwihariko wa Yesu, inshuti iruta izindi aba azi n’ibizakubaho, ndetse mwabana neza akabikumenyesha .

Umunsi mwiza.

Byateguwe na Asiimwe Fred/ Umukristo wo muri Foursquare Church Kimironko

Binonosorwa na Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Mukuru wa Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza