Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Yesu ni we wenyine ushobora kuguhoza.
Yesu ni we wenyine ushobora kuguhoza.

Matayo 5:4 - Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.

Ubundi gushavura ni ukurira cyane, ukurirana intimba n’agahinda. Nasobanukiwe ko umuntu urira bitoroshye ko ahozwa n’undi muntu. Amarira yacu ava aho abantu batagera n’ubwo baba badukunda kandi bafite ubushake bwo kuduhoza. Yesu ni we wenyine ushobora kuduhoza. Ni wo murimo yisigiye azakora.

Mu gitabo cya Yesaya 25:8 ndetse no mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 21:4 haravuga ngo Imana "Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize."

Mu gihe nateguraga inyigisho kuri iri jambo, nasanze hari amarira y’uburyo bwinshi Imana ishobora guhanagura mu buzima bwacu:

- Amarira duterwa no gupfusha abacu twakundaga;
- Amarira duterwa n’akarengane tugirirwa muri iyi isi;
- Amarira duterwa no gutukwa ndetse no gusuzugurwa;
- Amarira duterwa n’amatage (gutatana no kutabana n’abo dukunda);
- Amarira duterwa no kwangwa n’abo dukunda.

Niba urimo kurira none...niba ushavura, ndagira ngo nkubwire ko Imana ishobora guhanagura amarira yawe kandi ibifite mu nshingano. Urahiriwe rero kuko ukuboko kwayo guhora kukuri hafi.

Rev. Dr. Fidele Masengo

Foursquare Gospel Church Rwanda

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza