Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Yesu wawe ni inyamibwa?
Yesu wawe ni inyamibwa?

Indirimbo ya Salomon 5:10 "Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso, Ni inyamibwa iruta abantu inzovu".

Kuva ejo nakunze cyane ijambo "inyamibwa".

Ubusanzwe iri jambo rikoreshwa gake mu mvugo ya buri munsi. Mu rurimi rw’ ikirundi bakoresha " indirimbo y’agaheta". Ubundi "inyamibwa" bivuga ikintu kirengeje ibindi agaciro. Rikoreshwa iyo icyo kintu ukigereranya n’ibindi.

Ubu buryo bwerekana ko ikintu gisumba ibindi bugereranywa bugaragara henshi muri Bibiliya.

Dore zimwe mu ngero:

- Ahera h’Ahera cyane (Holy of holies). Kuva 26:33;
- Umwami w’Abami ( Ezek. 26:7);
- Imana y’imana cg nyamana- God of gods (Guteg. 10:17);
- Umuheburayo w’abaheburayo (Abaf.3:5);
- Ijuru ry’amajuru (1 Abami 8:27).

Aya magambo yose akoreshwa umuntu ashimagiza cyangwa avuga agaciro k’ikintu avuga.

Salomo yakoresheje ijambo "Inyamibwa" kabiri.

1. Yarikoresheje avuga ko iyi ndirimbo ari inyamibwa mu zindi nyinshi yahimbye ("Inyamibwa mu ndirimbo za Salomo" 1:1); 2. Yongeye kurikoresha avuga umukunzi we aho avuga ngo "Umukunzi wanjye...ni inyamibwa iruta abantu inzovu" (5:10).

Aha Salomon yashakaga kuvuga umukunzi we, umwungeri. Nk’uko nabigarutseho mu gitabo " Intimacy with God "), iyi ndirimbo igaragaza neza urukundo ruri hagati y’umugeni (buri mukristo) n’umukwe (Kristo). Ndagira ngo nkubaze iki kibazo, Yesu wawe ni inyamibwa? cyangwa arasanzwe.

Bitekerezeho!

Umunsi mwiza kuri twese! Dr. Fidèle MASENGO

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza