Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Dr Fidèle MASENGO » Texte » Zimwe mu mpamvu zikomeye ziyuma Imana iha umuntu (...)
Zimwe mu mpamvu zikomeye ziyuma Imana iha umuntu umugisha

Itangiriro 12:2 - Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.

Nyuma y’inyigisho nabagejejeho ejo ivuga ku byo umuntu asabwa kugirango ahabwe umugisha n’Imana, nifuje kubagezaho impamvu zitera Imana guha abantu umugisha.

Niga kuri iri jambo nasanze hari impamvu ninshi ariko nifuje kubagezaho 3 murizo.

1) Imana itanga umugisha kuko ariwo igira. Natangajwe no gusanga kuva kera Imana ihorana imvugo yo kugaba umugisha. Nagize amahirwe yo kurerwa na Sogokuru ndetse na Nyogokuru nkiri muto. Bimwe mu byo mbibukiraho n’uko iyo umuntu yinjiraga munzu, nyuma yo kumusuhuza, hakurikiragaho gushaka icyo bamuha.

Nasanze ariko n’Imana ibayeho. Kuva umunsi wa mbere irema umuntu wa mbere, ijambo rya mbere yavuganye nawe ryari ukumuha umugisha. Itangiriro 1:28 - Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti "Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi."

Si kuri Adamu na Eva gusa. Umunsi iganira na Aburahamu bwa mbere nawe niko yamubwiye. Itangiriro 12:2 - Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Mpereye kuri izi ngero no kuzindi nzi, nasanze bidashoboka ko umuntu ahura n’Imana ngo areke kugabana umugisha.

Niba nta mugisha ufite wibaze neza niba warahuye n’Imana. Umugisha umeze nk’impano...umuntu ayiha uwo azi!

2) Imana itanga umugisha kugirango uwuhawe awugeze ku bandi (awuhererekanye). Imana ntikunze gutanga umugisha ugarukira ku muntu wawuhawe. Bibiliya iduha Ingero ninshi zitwereka ko abo Imana ihaye umugisha iba ibitezeho kuwugeza ku bandi.

Dore zimwe mu ngero: Umugisha uhawe umubyeyi uba ugomba kugera ku mwana (Itangiriro 49:28); umugisha ihaye umuntu aba agomba kuwusangira na bene wabo (Gutegeka Kwa Kabiri 23:20); uwo ihaye Umuhungu awugeza no kuri bashiki be (Itangiriro 24:60); ku buzukuru (Itangiriro 48:8); kubo abereye umushumba (Gutegeka Kwa Kabiri 33:1) ndetse no ku mahanga yose (Itangiriro 12:2-3).

3) Imana itanga umugisha nk’uburyo bwo gufasha umuntu gusohoza intego yamuremeye. Ingero: umugani w’Italanto ugaragaza ko bariya bantu 3 batahawe umugisha ungana ariko buri wese shebuja yamuhaye umutungo ashoboye gukoresha kandi abo yashimye ndetse n’uwo yagaye byavuye ku cyo bakoresheje cg batakoresheje kd barabihawe. Umugisha Imana yahaye Yosefu wo gukomera mu Giputa wajyanaga n’icyo Imana yamushakagaho!

Umugisha Imana yahaye Esther wo kuba umwamikazi wavuye ku mugambi Imana yari imufiteho. Hari abasaba Imana amafaranga nyamara Imana yareba igasanga ntacyo bazayakoresha kijyanye n’intego yabaremeye!

Tekereza neza impamvu usaba Imana kuguha umugisha. Ibaze icyo wagiye ukoresha uwo imaze kuguha!

Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza