Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Marguerite Rwandamura » Text » Amasomo Bishop Marguerite Rwandamura yigiye mu murimo (...)
Amasomo Bishop Marguerite Rwandamura yigiye mu murimo w’Imana mu myaka 19

Bishop Marguerite Rwandamura, uyobora itorero United Christian Church ( UCC) ishami rya Gikondo, yagarutse ku masomo 3 yize mu gihe kingana n’imyaka 19, amaze mu muhamagaro wo gukorera Imana. Bishop Marguerite avuga ko yasanze gukorera Imana ari ikintu kiza ariko gikomeye, abantu bari bakwiye kwitondera, bakabikora neza kandi batinya kuko Imana iri hejuru y’ibintu byose.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, nk’uko twagiye tubibageza mu nkuru zabanje, yadutangarije amasomo akomeye yigiye mu muhamagaro wo gukorera Imana by’umwihariko nk’umushumba, mu myaka 19 awumazemo.

Isomo rya mbere nk’uko yabidutangarije ngo ni ukwihangana, ati ‘’Udafite kwihangana rwose bwacya wabivuyemo,kuko uhuriramo n’intambara zitandukanye.’’

Bishop Marguerite Rwandamura

Bishop Marguerite avuga ko umuntu wese wifuza gukorera Imana, aba sabwa kwihanganira ibigoye byose azahuriramo nabyo, cyane ko bidahora ari byiza, iyo ugiye gukorera Imana intambara zitaba zishize. Bigusaba kurwana urugamba neza kugira ngo uzabone uko ugororerwa.

Isomo ra kabiri Marguerite yize ni ukwitanga, ikintu avuga ko ubusanzwe kigora abantu benshi, ntibamenye ko Imana yabahamagariye kwitanga mu gihe cyo kuyikorera kandi bakabikora bamaramaje.

Ati ‘’abantu benshi baza mu murimo w’Imana bumva bazabonamo akantu, nk’abaririmbyi, abavugabutumwa n’abandi bakorera Imana, ariko abantu bakwiye kumenya ko iyo wiyemeje gukorera Imana uba ugomba kwitanga umaramaje.’’

Bishop Marguerite akomeza avuga ko umuntu akwiye gukorera Imana nta yindi nyungu uretse gusa gushaka umuntu mushya wakizwa. Kuri iyi ngingo kandi, asanga aho kugira ngo abantu bananirwe gukorera Imana neza, ahubwo bashaka ibindi bakora mu buzima bwa buri munsi ariko ntibakurikire inyungu mu murimo w’Imana, kuko bituma batabikora neza.

Irindi somo Bishop avuga ko yize ni ugukorera abantu, ati ‘’Abantu benshi birabagora gukorera abantu, cyangwa se kuba abagaragu b’abandi.’’ Ati ‘’ Imana ntaho uzayikura ngo uyoze ibirenge, uyifashe, ahubwo Imana iri mu bantu, iyo utemeye gukorera mu bantu birakugora gukorera Imana.’’

Bishop Marguerite kandi anavuga ko mu bintu bimufasha gukorera Imana neza, harimo no kuba ari umugore, akaba yaramenyereye gucira ubugufi umugabo we. Ati ‘’Kuba mfite umugabo unyobora, ngahora mucira bugufi bituma no kubaha Imana bitangora.’’

Ikindi avuga ngo ni uko kuri we asanga iyo umutu abayeho ubuzima bwigenga, atagira umuri hejuru bishobora kumugora kubaha Imana. Bishop Marguerite Rwandamura uyobora itorero UCC-Gikondo ni umugore wa Apotre Charles Rwandamura, ari nawe urihagarariye ku rwego rw’igihugu, aho ikicaro cyaryo giherereye Niboyi mu karere ka Kicukiro ( Umujyi wa Kigali).

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza