Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Bishop Marguerite Rwandamura » Text » Amatorero yose akwiye kugirira ikizere abagore bakaba (...)
Amatorero yose akwiye kugirira ikizere abagore bakaba abapasiteri- Bishop Marguerite Rwandamura

Abantu ntibafite imyumvire imwe kubijyanye no guhabwa inshingano z’ubushumba mu matorero by’umwihariko hano mu Rwanda bitewe n’imyizerere yabo. Ubusanzwe mu Rwanda ntibyari bimenyerewe ko abagore ndetse n’abasore bahabwa inshingano zo kuyobora amatorero.

Ahenshi usanga izi nshingano zihariwe n’abagabo cyane cyane mu matorero, umuntu yakwita ay’ibigugu cyangwa se amaze kugira umubare munini w’abayoboke babarirwa muri za miliyoni hirya no hino mu gihugu.

Uko iminsi yagiye igenda, niko hagiye haza andi matorero atandukanye bikarangira ahaye abagore uburenganzira bwo kuba abashumba.

Mu kiganiro kirambuye Bishop Marguerite Rwandamura, uyobora itorero United Christian Church-Gikondo yagiranye na Ubugingo.com, yatangiye agaragaza uburyo kuba ari umupasiteri, akaba ayoboye itorero ari umugore nta kibazo na kimwe abibonamo, ndetse asobanura n’impamvu asanga n’andi matorero akwiye kwimikira abagore izi nshingano kubera ukuntu yasanze bazikora neza.

Bishop Marguerite ati ‘’ Kuba ndi umudamu ntacyo bingoraho ku nshingano mfite, nkiri umwana muto ntabwo nakundaga ko navutse ndi umukobwa, ariko aho nakuriye nkanakizwa, nasanze Imana yarabimpaye ifite umugambi wo kunkoresha.’’

Bishop Marguerite ashimangira ibyiza byo kuba umupasiteri uri umugore

Bishop Marguerite kandi akomeza asobanura impamvu asanga amatorero yose yari akwiye kugirira ikizere abagore, bagahabwa inshingano zo kuba abapasiteri kuko ngo banabikora neza kurusha abagabo. Ati ‘’ iyo uri umudamu bikwigisha guca bugufi, guhereza, bikwigisha kumvira, bikwigisha kubaha.’’

Akomeza agira ati ‘’iyo uri umwana w’umukobwa utangira wiga gukorera abandi, kugaburira abantu, kwandurura abantu bamaze kurya, kubyuka mbere y’abandi, kumesa imyenda y’abantu, gukora isuku mu nzu, imirimo y’ubuhereza mbese, gutanga savisi (service).’’

Bishop Marguerite asanga kuba abagore baba bamenyereye kuganduka mu ngo n’itorero barigandukira

Marguerite avuga ko n’ubusanzwe umuntu ushaka gukorera Imana, aba agomba kuba yemera kuba umugaragu w’abandi, akaba umuhereza w’abandi, ikintu asanga gitozwa abana b’abakobwa cyane kuburyo baramutse babaye abapasiteri byatuma bubahiriza inshingano neza.

Ashingiye ku bunararibonye bwe, Marguerite avuga kuba yari yaramenyereye guca bugufi imbere y’umugabo we, kumuhereza no gukorera urugo rwe n’iwabo kuva mu bwana bwe, byamufashije kubahiriza inshingano mu itorero ayoboye, kuko adashobora kwishyira hejuru mu gihe yamenyereye guca bugufi. Ati ‘’ Ahubwo ababuza abadamu kujya mu nshingano barabuza ukuboko kw’Imana gukora.’’

Yifashishije urugero rwa Leta y’u Rwanda nk’igihugu gifite umubare munini w’abagore mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, asanga ngo ari rimwe mu mabanga afasha igihugu cy’u Rwanda gutera imbere mu buryo bwihuse, kuko ngo abagore baba baramenyereye kumva ibintu vuba no kubishyira mu bikorwa batagoranye.

Bishop Marguerite Rwandamura ayoboye itorero United Christian Church ( UCC) ishami rya Gikondo, itorero nyirizina rikaba riyobowe n’umugabo we Apotre Charles Rwandamura ufite icyicaro Niboye mu karere ka Kicukiro.

Bishop Marguerite n’umugano we Apotre Charles Rwandamura

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

dodos kuwa 15-05-2016 saa 17:35
 

Imana ikomeze imugwizeho imigisha myinshyi,Kandi turusheho gusenga cyane

dodos kuwa 15-05-2016 saa 17:35
 

Imana ikomeze imugwizeho imigisha myinshyi,Kandi turusheho gusenga cyane

tuyisenge kuwa 9-02-2016 saa 09:04
 

Uyu mu maman ndamukunda cyane. Niwe watumye nakira agakiza ubu merewe neza pee. Imana imwongerere amavuta . TURAMUKUNDA CYANEE

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza