Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Bishop Samedi Théobald » AUDIO » Kuba Inzira y’abadafite inzira!
Kuba Inzira y’abadafite inzira!

Umuntu udafite uburyo biragoye ko yagira icyo ageraho, ariko abonye uwamufasha akamushyigikira ashobora kugera ku rwego rushimishije. Ayo namwe mu magambo akubiye mu mpuguro zikomeye Bishop Theobald Samedi atanga ku bayobozi cyangwa abashumba bagenzi be.

Uyu mushumba ukorera umurimo w’Imana mu itorero ryitwa Miracle center, avuga ko batangira itorero ryabo ryarimo abantu benshi badafite ubushobozi ariko kubera kubasengera no kubafasha ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije cyane ku buryo we avuga ko nta gushidikanya muri ryo torero abereye umuyobozi afitemo abantu bakomeye batandukanye hano mu gihugu.

Niyo mpamvu ahugurira abantu bose kubera abandi inzira babafasha kugira icyo bageraho. Avuga ko ushobora gufasha umuntu umugira inama, cyangwa ukamufasha kubaka ubushobozi. Atanga urugero nko kuba wafasha umuntu kwiga ku buryo mu gihe gito yaba amaze kugira icyo ageraho.

Asaba abantu bose ko babera abandi irembo kugira ngo babashe kwishimira igihugu no kugikunda. Ashimangira ko gusenga no kwegera abadafite ubushobozi ndetse nabatabasha kubona inzira aribwo buryo bwiza bwo kubabera igisubizo. Tubere abandi inzira kandi tubabere irembo mu buzima bwabo.

Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza