Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Canon Rev. Antoine RUTAYISIRE » Audio » “Mushorere imizi muri Yesu Kristo”Canon. Dr Antoine (...)
“Mushorere imizi muri Yesu Kristo”Canon. Dr Antoine Rutayisire

Abatari bake bibaza ikintu gikwiriye mu gakiza icyari cyo kugira ngo agakiza kabe kagaragara ku muntu. Hariho abashaka kureba ko umuntu akijijjwe bagahitamo kubirebera ku myambarire ariko Bishop Rutayisire we afite uko abibona.

Mu mpanuro atanga kubantu bashakira agakiza ku myambarire, avuga ko uko ari ukwibeshya cyane ahubwo agakangurira abantu bose gushorera imizi muri Yesu Kristo kandi bagakurira muri we. Ibi bizatuma imirindi ya Yesu izakomeza kugenda ku bitugu byabo ku buryo batapfa kugwa mu cyaha kuko Yesu abari kumwe nabo ababwira ibyiza bakwiriye gukora.

Yagize ati”mushorere imizi muri Yesu, mukuriremo, mukomereremo, mushishiriremo maze ibindi mu byihorere” . kubera abantu batumva ibintu kimwe kubijyanye n’imisatsi n’imyambarire, we avuga ko Yesu atitaye ku misatsi cyangwa uko wambara. Yagize ati”naho abavuga ngo imisatsi, ngo wambaye ipantaro, baribeshya cyane, ntihaba ibyo kuko gukizwa biaba mu mutima” atanga urugero ko hari ibihugu abagore bategetswe kwambara amapantaro.”

Akomeza ahugurira abantu kubahiriza ibyo Imana ibabwiye, kuko Imana ishobora kukubwira ngo ntiwambare ipantaro (ku bagore) kuko hari ibyo iba ibona ko hari byo ishaka ureka, gusa ntibisobanuye ko ugomba guhita uvuga ko abantu bose bagomba kuzireka.

Nubwo Rutayisire avuga ko imyambarire ntaho ihuriye no gukunda Yesu, ashimangira ko abantu bagomba kwambara ku buryo bukwiriye aho kwambara ibiguteye isoni nawe ubwawe. Gusa yemeza ko gukizwa ari gahunda yawe na Yesu Kristo mwenyine.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza