Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Canon Rev. Antoine RUTAYISIRE » Text » “Kugenda usize uhagarara mu mwanya wawe niko gusoza (...)
“Kugenda usize uhagarara mu mwanya wawe niko gusoza neza” Canon Rev. Dr. Antoine Rutayisire

Nta muntu n’umwe utazapfa keretse abo Yesu Kristo azagaruka bakiri bazima, naho ubundi umuntu wese urupfu ruba mu nzira ye, cyakora hari abapfa bapfuye neza hakabaho n’abapfa nabi. Ijambo ry’Imana mu gusobanura itandukaniro ry’uku gupfa kombi, rigaragaza ko hari abapfa ariko bakaba bahiriwe. Bibiliya iragira iti” hahirwa abapfa bapfira mu mwami” ibi bishatse kugaragaza ko udapfiriye mu mwami abahuye n’amakuba ndetse n’akaga gakomeye ariko umukiranutsi igihe apfuye aba ahiriwe kuko abayiteguye kugera muri rwa rurembo rwera Imana yasezeranije abayubaha.

Ikibazo si ugupfa ahubwo iherezo n’iryo kibazo igihe ritateguwe neza, iyi nkuru iribanda cyane kugutegura umuntu wasigara mu cyuho mu gihe wowe urangije urugendo rwawe.

Ibyanditswe byera bitwereka uko Mose yitwaye mu gihe Imana yari imaze kumubwira ko atazinjira mu gihugu cy’isezerano, bisa naho byari ibintu bigomba kugora ubwoko bw’Abisirayeli kugenda nta muyobozi bafite. Mose yagombaga gukora iki nyuma yo kubwirwa ko atazageza Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano? Mose amaze kumva ibyo Imana imubwiye nawe yagize impungenge, yibaza icyakorwa kugira ngo Abisirayeli bazagere mu gihugu cy’isezerano nubwo urugendo rwe we rwari rugiye kurangira adakandagiye mu gihugu cy’isezerano.

Canon Dr. Antoine Rutayisire, avuga ko ibanga rya mbere ryagombaga gufasha Abisirayeli kugera mu gihugu cy’isezerano, ari ukuntu Mose yagendanye na Yosuwa. Rutayisire asa nasubiramo ikiganiro hagati y’Imana na Mose yagize ati” Imana yabwiye Mose ngo ntabwo uzambutsa abo bantu ngo ubajyane hakurya, Mose arayibwira ati: none se Mana njyewe nta kibazo mfite rwose kutageza aba bantu hakurya ariko se ubu bwoko bwawe buzaba ubwande? Imana nayo iramubwira ngo genda urambike ibiganza kuri Yosuwa kugira ngo azakomeze kuyobora ubwoko bwanjye kandi azabugeza mu gihugu cy’isezerano.” Rutayisire agendeye ku gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri avuga ko we asanga cyerekana ihererekanya bubasha hagati ya Mose na Yosuwa, avuga ko nyuma yuko Mose akoze ibyo Imana yari yamubwiye agomba gukora ndetse akanasobanurira Abisirayeli aho bavuye, aho bari bageze n’aho bari bagiye kujya abereka ibintu bagomba kuzakora byose kugira ngo bagire umugisha muri byose, Antoine asanga nta kindi cyari gisigaye uretse kugenda kwa Mose, dore ko ari nako byagenze. Iherezo rya Mose Rutayisire asanga ryarabaye ryiza kuko yakoze icyo yagombaga gukora nk’umuyobozi, akarangiza afite uwo asize umusimbuye.

Antoine kandi yagarutse kungaruka ziterwa no kurangiza urugendo rwawe nta muntu usize ugusimbura, atanga urugero rwa Yosuwa wari wasizwe na Mose, aho we yarangije agasiga abisirayeli nta mwami bafite kuko we ntawe yari yaratoje nkuko bigaragara mu gitabo cy’Abacamanza, uko niko Antoine yakomeje abigarukaho.

Canon Dr. Antoine Rutayisire, yikomye ku buryo bugaragara abantu bajya gutoranya abayobozi bagahitamo kwirebera abadafite impano kugira ngo hato ejo batazavaho babateza ikibazo. Rutayisire yagarutse ku bantu bafite impano, asaba ko bakwiye gushyigikirwa aho guhora babwirwa ko ibintu runaka bireba kanaka gusa nyamara nawe abifitiye impano n’ubushobozi bwo kubikora.

Ese uri umushumba? Uri umuyobozi? Uri umwizera? Kugenda kwawe kwiza ni uko uzasiga uziba icyuho. Kuko ukeneye kugira abo ubyara mu Mwuka kugira ngo ubwo uzaba urangije urugendo rwawe, bitazamera nko mu gihe cya Yosuwa aho Abisirayeli bataye iyerekwa n’icyerekezo kubera gusa kubura umuntu washoboraga guhagara mu cyuho cya Yosuwa wari umaze kurangiza igihe cye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza