Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Canon Rev. Antoine RUTAYISIRE » Text » “Ntugomba kwera imbuto za kamere” Rev. Canon Dr. Antoine (...)
“Ntugomba kwera imbuto za kamere” Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire

Uko ubana n’abandi n’ubuhamya bagutangira bishobora gusobanura uwo uri we. Umuntu ashobora kubaho mu buzima bwa kamere ku buryo n’abandi bose babimenya ko we atavugirwamo. Ese koko niko bikwiriye kumera? Rev. Canon Antoine avuga ko bidakwiriye ko umuntu arangwa na kamere.

Antoine avuga ko umuntu muzima agomba kugira ubugwaneza muri we, kuvuga no kuvugwa neza nkuko Daniyeli umwami yamuhamagaje amubwira ko yumvise abantu bamutangira ubuhamya bwiza. Antoine yagize ati” Umwami Belushaza yabwiye Daniyeli ko yumvise bavuga ko umwuka w’Imana, umucyo, ubwenge bwiza no kwitegereza bikubonekaho. Ese I wanyu mu rugo cyangwa no mubaturanyi bakuvuga gute?”

Antoine Rutayisire avuga ko hari ibintu byiza byakagombye kuranga umuntu wese, avuga ko ikiza ari uko bajya bakuvuga ko uri umuntu ukunda, uri umunyamahoro, uhorana umunezero, ukagira ingeso nziza, ugwaneza, wihangana kandi ugira kwirinda.

Hariho abantu benshi bazi neza ko bacyambaye umuntu wa kera wa kamere, Rutayisire avuga ko hariho na bantu babyirata mwaganira akakubwira uburyo we atavogerwa ariko siko ko wowe ukwiriye kubaho ahubwo umuntu utacyambaye kamere agomba guhora yiyoroshya.

Ahereye ko imbaraga zikoreshwa mu gutongana arizo nyinshi kurusha izo utakaza igihe uvuganye umutima w’ubugwaneza, Antoine Rutayisire avuga ko icyangombwa ari ukwirinda kwera imbuto za kamere kuko ibyo ushaka uzabigeraho udataye igihe mukwera imbuto za kamere. Asaba abantu ko bagomba kwirinda kwera imbuto za kamere.

Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Tuyisenge kuwa 22-10-2015 saa 01:42
 

Murakoze! uko tuzegera kandi tukomatana na Yesu azadushoboza kwera imbuto z’umwuka. Dusenge mu kuri no mu mwuka azabidushoboza

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza