Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Ese birashoboka ko umuntu yatanga ibye byose nta (...)
Ese birashoboka ko umuntu yatanga ibye byose nta rukundo afite?

Igisubizo: Birashoboka; umuntu yatanga ibyo afite byose akabigaburira abakene, akaba yanitanga ngo atwikwe adafite urukundo.

Ashobora gukiranuka kuri byinshi, akanitanga; ariko agakiranirwa ku bindi; cyangwa ashobora gukora ibyiza bimwe, agakora n’ibibi ku rundi ruhande. Niyo mpamvu ukoze ikibi kimwe gusa aba yishe amategeko yose, kuko aba yishe itegeko ry’urukundo ari yo mategeko.

Mu 1 Abakolinto 13-8; 13, Bibiliya itubwira ko itegeko riruta ayandi ari urukundo. Hagira hati: “Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho, kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana. Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose. Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.

Nanone ijambo ry’Imana ritubwira neza ngo: “kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. (Yakobo 2:11).

Iyi nyigisho ni iya Evangelist Munyeshyaka Jean Paul.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza