Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Ev. Desire Norman Paul » Text » Gutera intambwe yo kwizera
Gutera intambwe yo kwizera

Imana yabanje guca intege no kurimbura imana za Egiputa (mu ishusho y’ibyago icumi), imwe ku yindi kugira ngo ibohore abana ba Isirayeli muri Egiputa. Ese nyuma yo kumva Imana ivuga ku buzima bwacu, ku gihugu no ku mahanga, harakurikiraho iki ?

Petero yabwiye Yesu ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi”(Matayo 14:28). Yesu aramusubiza ngo ngwino. Kumva Ijambo ry’Imana ni kimwe ariko kuva mu bwato no kugendera ku mazi ngo amenye ko icyo Yesu yavuze ari ukuri ni ikindi. Kuki bitugora kwinjira mu masezerano Imana iduha ? N’uko tubura UKWIZERA, tugatangira kwibaza niba ari Imana yavuze.

Ariko Ijambo ry’Imana riravuga ngo : “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Ayo magambo yavuzwe na Pawulo wari Umuyisirayeli w’umwimerere, wigishijwe na Gamaliyeli, wakoraga ibitangaza, ndetse akanirukana abadayimoni… Nyamara yasanze ibyo byose ari ubusa kubwo kumenya Kristo (Abafilipi 3:8).

Ese twe turi bande ?

Dukeneye kumenya abo turi bo muri Kristo mbere yuko dukoreshwa n’Imana. Iyo dusobanukiwe abo turi bo n’umugambi Imana ifite ku buzima bwacu, tumenya ko: uko Imana ishobora byose, natwe dushobora byose muri Kristo. Imana ishaka gukura muri twe imvugo igira iti “sinshoboye”.

Mu batasi cumi na babiri, babiri gusa aribo Yosuwa na Kalebu nibo bizeye ko barwanirira Kanani, bakabasha gutsinda kuko Imana yahabahaye (Kubara 13:30). Yosuwa na Kalebu ntibarebye imbaraga zabo ahubwo biringanije n’icyo Imana yari yavuze; imitima yabo izirikwa ku masezerano y’Imana.

Nyuma yo gukiza ikirema cyasabirizaga, igihe Petero na Yohana binjiraga mu rusengero, Petero yabwiye ababarebaga ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? (Ibyak. 3:12-16) Kwizera Ijambo, kwizera Kristo, kwizera ibyo avuga; bituma Ijambo rye risohora. Imana ishishikajwe n’iherezo rya buri ikintu. Iyo Imana iduhaye inzozi, iyerekwa ishishikazwa no kubona bisohora kurusha nuko twe tubitekereza.

Mose yizeye Ijambo ry’Imana; umuntu we w’imbere yari yuzuye imbaraga no kwizera Imana niyo mpamvu yakoze ibirenze icyo abantu bashoboraga kumva. Simiyoni nawe yarafite kwemezwa mu muntu we w’imbere niyo mpamvu atigeze acika intege cyangwa ngo areke gusenga kugeza abonye umukiza. Twese tujya tunanirwa ariko imbaraga ziva he? Kuri WE, Kuri Kristo!

Isengesho ryacu ribe riti : “Mwami, nzi uwo ndi we muri wowe kandi ndizera ko nshoboye byose hamwe nawe. Ongerera imbaraga no kwizera umuntu wanjye w’imbere. Nshobozwa byose nawe Kristo umpa imbaraga”

#Ibyanditswe: Abafilipi 4:13

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza