Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Ev. Desire Norman Paul » Text » Gutoranya kw’Imana
Gutoranya kw’Imana

Dukwiriye gusobanukirwa ko Imana ikitugenderera nan’ubu, kandi iyo ikugendereye irakubwira ngo: "ntabwo nakwibagiwe" Imana yagusura mu muryango nabwo ikakubwira ngo sinibagiwe umuryango wawe. Ushobora kubona byakurangiranye, ariko ku Mana biba bitararangira, Imana yakugenderera no muri icyo gihe wihebye. Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo risubireyo ridasohoje umurimo warizanye.

Iyaba natwe twameraga nka Pawulo, tukaririra ubwoko bwacu butaramenya Imana. Kuko gutoranya kw’Imana ntigushingiye k’uwo uri we, ku byo ukora cyangwa se ibyo ukorera Imana. Ntidukizwa kubera imirimo twakoze, ahubwo dukizwa n’ubuntu, ndetse n’amasezerano tubona ntabwo ashingiye ku byo dukora ahubwo ashingiye ku ijambo Imana yavutuvuzeho. Erega natwe ntitwari dukwiriye kugirirwa neza ariko kubw’imbabazi z’Imana zihoraho iteka muri Kristo Yesu twarakijijwe. Hari igihe twitotombera Imana ku byo idukorera ndetse tukaba twavugako Imana yacu ibera, nyamara tukirengagiza ko imigambi yayo kuri twe ari myiza, nuko rero ntidukwiriye kwitotombera Imana kubyo ikora cyangwa uburyo itoranya kuko ibikora uko ishatse igihe ishakiye kandi neza.

Nshuti watoranijwe n’Imana nubwo waba uca mubikugora bikananiza umutima wawe, igihe kirageze ngo byose Imana ibishyireho iherezo.

#Ibyanditswe: Abaroma 9

Ev. Desire Norman Paul / Omega Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza