Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Ev Lambert Bariho » Text » Amahoro ya Kristo mu gihe cy’imibabaro
Amahoro ya Kristo mu gihe cy’imibabaro

Abigishwa bigeze kugera aho bifuza gusiga Kristo. N’ubwo Kristo yari abizi, ntiyababwiye amagambo ababuza kugenda. Icyo yifuzaga ni uko bagira amahoro ye aho bajya hose.

Bijya bitubaho kenshi kwibagirwa Kristo ariko amahoro ye ntajya atuvaho. Kristo ahora yifuza ko tuba hafi ye, n’igihe twe twumva atari cyo twifuza.

Muri ubu buzima byanze bikunze tuzahura n’imibabaro. Muri Bibiliya, duhura kenshi n’ijambo: “Ariko.” Hari uburyo Imana igenza mu bihe by’ibyago nk’ibyo bitabura kutugeraho. Yesu arema umutima abigishwa be, ababwira ko n’ubwo ibyago bitazabura, hari ibyiringiro dufite. Ibyiringiro bitabeshya mu gihe duhura n’imibabaro, biba muwo tugendana nawe muri ibyo bihe by’imibabaro.

Amahoro Kristo aduha ntabwo avuga ko ibyago bitabaho. Ni amahoro agendana natwe mu rugendo rwacu.

Dukwiye kumenya ko:

Inyigisho zivuga ko ibyago bitazatugeraho muri ubu buzima ni iz’ibinyoma.

Gutekereza ko Imana yadutereranye ntibihindura icyo yibwira kuri twe. Uko yari ni ko ihora, yaba mbere y’ibyago ndetse na nyuma. Igisobanuro cya Kristo nka Emanuweli, bivuga ko Imana itura muri twe mu bihe byacu tunyuramo. Ibihe by’umubabaro, ibibazo, ibyishimo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Satani we azahora agerageza kutwemeza ko ntacyo bimaze gukurikira Kristo. Inkuru ya Yobu irangira itwereka ko Yobu atigeze acumura ku Mana mu mibabaro ye. Icyo Satani aba agambiriye mu gihe cyo kubabazwa kwacu ni ukugira ngo adusunikire mu gucumura ku Mana.

Imana yemera ko iyi mibabaro itugeraho kugira ngo itunganye kamere yacu bikagira ingaruka yo kutwubakamo ibyiringiro. Kandi bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni.

#Ibyanditswe: Yohana16 :32-33 / Zaburi 34:20 / Yohana 14 :1-4 ;27 / Yesaya 43 :1-4 / Abaroma 5 :1-5 / Matayo 11 :28-30.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza