Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Evangelist Justin HAKIZIMANA » Text » Impano z’Umwuka wera
Impano z’Umwuka wera

Dusome 1Abakorento 12:4-11 Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe. Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi, ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.

Mu kubatizwa mu Mwuka Wera na nyuma yaho, abantu bahabwa impano z’Umwuka Wera.

Impano z’Umwuka ni ibikoresho Imana iha umukozi wayo kugira ngo abikoreshe mu murimo imutumye gukora. Imirimo imwe isaba igikoresho kimwe, indi ikaba yasaba ibikoresho 2 cyangwa ibikoresho byinshi. Ni yo mpamvu usanga hari abafite impano nyinshi abandi ugasanga bafite imwe gusa. Byose biterwa nicyo Imana yaguhamagariye gukora. Imana ntiyakora ikosa ryo kuguha umwiko kandi ugiye guhinga, ntiyaguha isuka kandi ugiye mu biro.

Bibiliya yatubwiye impano 9 umuntu yagabanyamo ibice bitatu:

Igice cya mbere ni impano zikora hakoreshejwe IJWI (Inyejwi), izo ni 🔊- kuvuga mu ndimi 🔊- gusobanura indimi 🔊- guhanura
- Igice cya kabiri ni izo bita impano z’ihishurirwa (izo guhishurirwa) ari zo 👁- Ijambo ry’ubwenge 👁 - Ijambo ryo kumenya 👁- kurobanura imyuka

3⃣-Igice cya gatatu ni izitwa inyambaraga arizo: 🙏 kwizera 🙏- gukiza indwara 🙏- gukora ibitangaza

Nubwo Bibiliya hano ivuze izi ntibivuze ko arizo zonyine, ahubwo impano z’Umwuka ni nyinshiiiiiiiii cyane, zimwe ziraboneka abantu bakazibona kubandi. izindi zikamenywa na ba nyirazo, izindi ba nyirazo ntibazimenye nyamara abandi bazibanonaho, izindi nazo yaba nyirubwite yaba nabamubona ntibazimuboneho nyamara zihari kuko hari iby’Imana ikoresha umuntu ntamenye ko yabikoreshejwe.

Amagambo abiri y’ingenzi yo kwitaho

Ijambo RYA mbere 1 Abakorento 12:7 umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.......... 👆komeza usome twabibonye hejuru👆👆 Buri wese agira ikimwerekanaho uwo Mwuka. Ni ukuvuga ngo buri wese agira uko agirwa gutandukanye n’ukw’abandi. Uba wowe mu mugambi w’Imana. Kenshi bantu bagwa mu ikosa ryo kwifuza kumera nka runaka. Si byo rwose, ahubwo jya usaba kuba wowe mu buryo bwuzuye.

Twe turi abakozi, Imana ni umukoresha. 🔹Ni yo imenya icyo tugomba gukora, ni yo itugira abakozi niyo iduha umurimo. Rero ntiyakora ikosa ryo kuguha igikoresho kitajyanye n’umurimo ugomba gukora.

Ibyo biratwinjiza mu ijambo rya kabiri, 2 -Ijambo rya kabiri 1 Abakorinto 12:11 ... ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.’’Igabira buri wese uko ishatse. Ni ukuvuga ko iguha bijyanye n’ibyo iguhamagariye Halleluaaaaaa!

Umuntu ajya yifuza kumera nka kanaka cyangwa kugira impano runaka. Ibyo ni ukwishuka. Ushobora gusengera kuba umuhanuzi imyaka myinshi ukazarinda uva mu mubiri nta byo ubonye. Ibyo ni uguta igihe, Umukoresha wawe aguha igikoresho kijyanye n’icyo agutumye gukora.

Ntukagwe mu ikosa nk’iryo ujye usaba Imana ikuzuze mu buryo yakugambiriyeho. Imana ni yo izi icyo uzakora kandi izaguha igikoresho kijyanye n’uwo murimo. Uwo murimo niba ukeneye ibikoresho 5 izaguha ibikoresho 5, niba ari umurimo ukenye ibikoresho 2 izaguha ibikoresho 2 niba hakenewe igikoresho 1 izahuha igikoresho 1. Umuntu agira impano nyinshi cyangwa nke bitewe n’umurimo ibyo ukeneye.

🙏🙏Reka dusenge: Mana tugirire neza nk’abana bawe utwuzuze Umwuka Wera kandi udushyiremo n’impano zawo ngo tubashe gukora umurimo wawe udutumye hano mu isi, mu izina rya Yesu Kristo, amen

Ev. Justin Hakizimana

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Iryumugabe Donatien kuwa 17-05-2016 saa 12:20
 

Nshimye iyi nyigisho kuko menye impamvu umuntu yahabwa impano imwe cg nyinshi ko boterwa n’umurimo Imana izamukoresha.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza