Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Evangelist Justin HAKIZIMANA » Text » Kugira ubuhamya bushya/Ev. Justin Hakizimana
Kugira ubuhamya bushya/Ev. Justin Hakizimana

Ubwenge twebwe abantu dukenera ni ubwo kurinda agakiza, no kurinda ubuhamya bwacu, kandi ubundi bwenge dukeneye ni ubwo kwinjira mu Mana.

Burya kenshi abakristo dukunda gutanga ubuhamya ariko ubuhamya bwa kera, uti kera nakoreraga Imana, kera nagiraga urukundo, naririmbiye Imana, nubahaga Imana, naritangaga yewe erega kera nubatse insengero, kera narasengaga cyane……

Ubu buhamya ni bwiza ariko bufite ikibazo kuko ari ubwa kera, ariko ibyo nta mumaro hakenewe ubuhamya bushya, kuko Yesu naza ntituzamubwira ko kera twamukoreye, twirindaga ahubwo azadusanga aho turi uyu munsi. Kuko ubuhamya bwa kera buhabwa agaciro n’ubuhamya bw’uyu munsi.

Pawulo yari afite ubuhamya bwa kera akiri Sawuli (Urugero: nakebwe ku munsi wa 8, ndi uwo mu bwoko bw’abisilayeri, ndi uwo mu muryango wa benjamini, ndi umuheburayo w’abaheburayo, ndi uwo mu idini rya abafarisayo, kandi kubw’ishyaka nagiraga narenganyaga itorero, kubw’amategeko nari inyangamugayo, ariko ibyo byose Pawulo we yaravuze ngo byari indamu zange mbibona nk’ibibambwe ku bwo kuronka Kristo Yesu. Rero natwe tuve mu buhamya bwa kera turebe ubuhamya bushya ari bwo kuronka Kristo, no kuba dufite Kristo muri twe.

Kandi Imana yacu niyo kwiringirwa irinda ijambo ryayo yakuvuzeho kugeza risohoye, yewe niyo waba uzenguruka mu butayu humura guma muri iryo jambo uryihishemo kuko uzahava ni ukuri. Kalebu yahaye ubuhamya Yosuwa bw’ibyababayeho kera mu myaka 45 yashize ariko asoza avuga ko imbaraga yari afite icyo gihe nanubu arizo afite, iyaba natwe nk’abakristo twajyaga dutanga ubuhamya bwa kera ariko tugasoza duhamya ko imbaraga, umuhati, ubukaka /twari dufite kera ari byo nanubu tugifite.

Abantu kenshi badusuzugura, bakatwita amazina bashaka kubera ko batazi ubuhamya bwacu. Imana yatumye uca muri bya bindi bikomeye, iyo Mana yabanye nawe kera ntaho yagiye, nanubu irahari kugira ngo iguhe ubundi buhamya.

Ibyanditswe: Yosuwa 14:6-11; 1Samweli 17:31-37; Luka 2:52; Abafilipi 3:5-8

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Bintu kuwa 30-04-2016 saa 07:06
 

Iman’iguhumugisha Mukazi W’Imana.
Biranfashije caneeeee

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza