Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Evangelist Justin HAKIZIMANA » Text » Kwizera/ Ev Justin Hakizimana
Kwizera/ Ev Justin Hakizimana

Eliya yari umuntu umeze nkatwe ariko kwizera kumukoresha ibintu bihambaye. Umugore wari urwaye imyaka cumi n’ibiri yagize ukwizera kumwemeza ko yakira nakora kuri Yesu. Abari bahetse umurwayi, bizera ko uwo murwayi ageze kuri Yesu yakira bituma bapfumura inzu.

Umusirikare watakambiye Yesu kubw’umugaragu we wari warwariye mu rugo; yizeye ko Ijambo rya Yesu ryashoboraga gukora atarinze agerayo. N’umunyakananikazi utaciwe intege n’amagambo akomeye ya Yesu yita abatari abisirayeli imbwa yabonye igitangaza cye! Ukwizera umuntu yagushyira mu bice 3:

1. Ukwizera gusanzwe: Umuhinzi yizera ko azasarura. Umunyeshuri yizera ko azarangiza ishuri akabona impamyabumenyi. Uku kwizera gushingiye ku bintu byabayeho.

2. Ukwizera kuzana agakiza: Uku kwizera kubonerwa muri Yesu Kristo. Utinjiriye muri we ntashobora kubona ako gakiza. Uku kwizera ntigushingiye kubyagaragaye, kubiboneka ahubwo gushingiye ku bitaboneka.

3. Ukwizera kurema ibitangaza: Uku kwizera kurema ibitariho kubaho. Uku kwizera kuguha amahoro kandi ahandi hose nta mahoro; gutuma utuza utakagombye gutuza. Ijambo ry’Imana ritubwira muri Yeremiya 29:11 ngo:”erega nzi ibyo nibwira nzabagirira, ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.” … ndashaka kubaremera (uyu munsi) umutima w’ibizaza hanyuma. Uku kwizera gutuma ‪#‎ubona‬ ibyo abandi batabona, ‪#‎ukumva‬ ibyo abandi batumva, ‪#‎ukaryoherwa‬, ‪#‎ugahumurirwa‬ kandi ugashobora ‪#‎gukora‬ ku bintu bitagaragarira abandi.

Umuntu udafite ukwizera abaho nabi kuko nta tuze aba afite mu mutima; ahangayikishwa n’ibintu byose, atinya ko ibyo afite byose bizibwa, bizangizwa, bizatwarwa ariko umuntu ufite ukwizera, nubwo yaba afite bicye, abaho neza kuko atuza mu mutima. Yaba afite ubutunzi, azi ko Imana iburinze, yaba atariye yizera ko Imana izamugaburira.

Kwizera ni ukumenya rwose: si ukumenya gusa ariko ni ukumenya rwose udafite gushidikanya, cyangwa gucika intege. Ntushobora kugira amateka mu Mana utizera. Namani, umugaba w’ingabo z’Abasiriya yari yarwaye ibibembe. Gukira kwa Namani kwahereye mu kwizera ku mujakazi. Aho Umwami wa Isirayeli atizeye, Elisa yari afite kwizera ataranabona Namani.

Eliya yahagaritse imvura kubwo kwizera. Inzara iratera ariko we agaburirwa n’umupfakazi wabonye igitangaza cy’ifu n’amavuta bitigeze bigabanuka mu nzu ye kubwo kwizera. Nyuma y’imyaka itatu n’igice Eliya yasubiye imbere ya Ahabu ashize amanga aje kugaragaza itandukaniro iri hagati ya Bayali n’Imana ya Isirayeli. Nyuma yo kugaragaza ko Imana ya Isirayeli ari yo Mana y’ukuri; Eliya ategeka ko bica abahanuzi ba Bayali.

Hanyuma y’ibyo, abwira umwami ngo ‪#‎NDUMVA‬ imvura ije. Kwizera kumva ibitari byaba. Kwizera ntigucika intege niyo mpamvu Eliya yasubijeyo umugaragu we inshuro zirindwi kugeza abonye icyo we yari YABONYE kare cyane; hanyuma atuma kuri Ahabu ngo yihute ajye kugama kuko imvura yari ije.

#‎Ibyanditswe‬: Abaheburayo 10 : 32 - 39; 11 :3; 11: 6; Yakobo 5:13–18; 1Abami 18:41

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza