Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Jules KAZURA » Text » Imwe mu ntambwe zo gukira intimba - Pastor Kazura B. (...)
Imwe mu ntambwe zo gukira intimba - Pastor Kazura B. Jules

Hariho igihe umuntu ashobora kubwira undi ati «Ibyakubabaje ndabyumva, kandi rwose birakomeye.» Ibyo ni byiza, ariko se koko birashoboka neza kumva umuntu umubabaro afite mu mutima, nk’uko we abyumva ? icyakora ni byiza kumutega amatwi, no kumwegera ufite umugambi wo kumufasha, ariko burya Imana niyo ifite ubushobozi bwo kumenya neza imitima, kuko ariyo yaremye umuntu.

Hari ubwo wagerageza kumva umuntu kuko waciye mu mibabaro isa niyo yaciyemo,ukaba wamwumva kandi ukaba wamufasha nabyo ni byiza ni ubutwari, ariko se wabona hehe umuntu waciye mu bibazo abari mw’isi bose baciyemo ngo tuvuge ko yabasha kubafasha bose ?

Uwo niwe nshaka kukubwira,kuko burya abantu baravuka abababyaye bakabarera, bakabakorera ibyiza bifuza ko batera imbere, bakazagira icyo bimarira wenda bakazakimarira n’abandi, nuwavutse nawe akenshi mu b’umuntu, aba yifuza gutera imbere, afite byinshi areba imbere, wenda ashobora kugira umutima mwiza akaba yagira uwo afasha, ariko ntabishyira mu mpamvu ze zo kuba yaravutse, hariho umuntu rero wavutse, kuvuka kwe gufite intego yo kwikorere ibyaha, imibabaro, n’intimba by’abantu, kandi yabigezeho.

Imana ibonye ko ibibazo isi ifite kandi byinshi byazanywe n’icyaha, birumvikana ko aho icyaha kiri habaho n’ingaruka n’ingorane nyinshi ziterwa nacyo. Imana isanga yo yonyine ubwayo ariyo ishobora kugoboka, igakiza ibyaha by’abantu kandi igahumuriza imitima yabo, noneho itanga umwana wayo, yambara ishusho y’umuntu, aza kubana n’abantu, Bibiliya ibivuga itya « uwo nubwo yabanje kugira kamere y’Imana ntiyigeze yibwira ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,ahubwo yaretse ibye byose ahinduka nk’umuntu, ndetse afata kamere y’inkoreragahato, yabonetse ameze nk’umuntu, yicisha bugufi arumvira, ndetse ntiyanga no gupfa urupfu rwo k’umusaraba Abafilipi2 :6-8).

Uwo yitwa Yesu, kandi abahanuzi bamaze kubona ibyago, imibabaro. n’ibindi bibazo biri mw’isi. Imana yabakoreyemo kugirango bamenyeshe abantu ko hariho ushobora kubafasha niyo mpamvu Yesaya yahanuye ati « ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, (yesaya 53 ;4).

Yabaye umuntu kugirango abone uko atabara, akize, kandi ahumurize abantu, dore uko Ijambo ry’Imana rimuvuga « kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka akamera nk’abavandimwe be(abantu), kuburyo bwose, kugiragno abe umutambyi mukuru udahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y’Imana » hakongera ngo « kuko ubwo yabanje kugeragezwa ubwe abasha gutabara abageragezwa bose » abaheburayo 2 :17-18

Yesu yaciye mu mibabaro myinshi y’uburyo bwose niwe wenyine mu buryo buhagije washobora gufasha no guhumuriza umutima w’umuntu byuzuye.

Nawe ubwo yazaga mwisi yaravuze ati « yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura » matayo 28 ;11. Abanditsi b’ijambo ry’imana bamuvuzeho byinshi, urugero « ibibahagarika umutima byose mubimwegurire kuko abitaho » 1 petero 5 :7

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza