Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Aaron RUHIMBYA » Audio » Inyigisho kuri Bibiliya: Inyigisho ku bahanuzi (...)
Inyigisho kuri Bibiliya: Inyigisho ku bahanuzi bakuru

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

MUKIZA VENANT kuwa 13-04-2017 saa 06:19
 

Dawudi arabaza ati : Mbese mbese haruwasigaye wo mumuryango wa Sawuli, ngo mugirire neza kubwa Yonatani ? 2 Samweli 9 :1

Mefibosheti yari umwuzukuru wa Sawuli, wagerageje incuro nyinshi kwica Dawudi. Nukuvuga ko Mefibesheti yarumwe wo mu muryango w’abanzi ba Dawudi washoboraga kuba atakwihanganirwa mubo gukurikiranwa mugihe Dawudi yaramaze kuba Umwami, kubera ibibi Sawuli yari yarakoreye Dawudi. Icyongeyeho Mefibosheti yari yaramugaye amaguru akiri muto nyuma yuko uwa mureraga amutuye hasi. Ikindi kuba yabaga munzu y’undi muntu i Lodebare bisobanura ngo nta rwuri ruhari, byerekana ko yari mubukene bwinshi. Lodebare wari Umudugudu uherereye mu burasirazuba bwa Yorodani. Ikindi uwo mudugudu wari kure ni Yerusalemu ahari ubuturo bw’Imana. Mu bigaragarira amaso y’abantu Mefibosheti ntaneza yarakwiriye iyariyo yose kuruhande rwa Dawudi kubera ko yari uwo murubyaro rwa Sawuli.

Nubwo byari bimeze bityo, Dawudi hejuru y’ibyo byose ababarira ibye maze asaba ko bamumushakisha akitaba Umwami, amwizeza ko atagomba kugira icyo atinya ntagire n’ubwoba. Icyongeyeho amuha ubutunzi bwose bwari ubwa Sawuli amuha n’abagaragu bo kumukorera, no kuba mu mwanya w’icyubahiro uhoraho no kujya arira ku meza y’umwami mu mwanya umwe n’abana b’Umwami.

Ni gute wabyiyumvisha cyangwa wasobanura ukuntu Dawudi yagaragaje imbabazi ubuntu n’impuhwe bingana gutyo k’umuntu utarubikwiriye ? ariko ni ku bw’urukundo yari afitanye na Yonatani. Dawudi yari yaragiranye amasezerano na Yonatani se wa Mefibosheti, yagombaga kwiyemeza buri gihe kwerekana ineza hejuru y’umuryango wa Yonatani. Ryari isezerano ry’ubuntu butagira icyo bushingiyeho atagombaga kurengaho (1Samuel 20 :14-17)

Mefibosheti ntiyabishikiraga igihe yageraga imbere y’umwami, yisobanura imbereye y’Umwami yirebaga ko ameze nk’intumbi y’imbwa nkuko yumvaga adakwiriye kugirirwa imbabazi zingana gutyo mu gihe yirebaga mu ishusho arimo naho akuwe kuza kuba munzu y’ibwami akanarira ku meza y’umwami atari akwiriye ineza nk’iyo.

Ntabwo byatugora kwibonamo muricyo kigereranyo. Kubwo kuvuka kwacu turi ubwoko bwigometse turi abanyabyaha tukaba turi munsi y’iteka ry’urupfu. Ku bwibyo biduha uburemere bwuko turabo kutagirirwa imbabazi turabo gupfa. Mu ntekerezo zacu twibonamo ko ibyaha byaduhinduye ibirema byo muntekerezo. Twari dutuye mu gihugu kitagira urwuri, twarazonzwe n’inzara yo mu mwuka. Sibyo ntabwo ari ukuzimira gusa kutagira imbaraga kuba abakene byonyine, na none twari kure y’Imana, tudafite Yesu Kristo nta n’ibyiringiro. Nta cyari gutuma tubona urukundo n’ineza by’Imana.

Ariko, Imana yaradusahakashatse , iratubona itubohora ubwoba bwo gutinya urupfu, iduhundagazaho imigisha yose yo mu mwuka yahantu ho mu ijuru, iduha kwicarana nayo ku meza izamura ibendera ry’urukundo rwayo kuri twe.

Kuberiki Imana yakoze ibyo byose ? byari kubw’Urukundo ifitiye Yesu-Kristo. Na none byari kubw’isezerano ry’ubuntu bwayo yaduhitiyemo akanadutoranya muri Kristo Yesu kuva isi itararemwa.

Ni iki cyaba kidasanzwe gusubiza ku bw’ibyo byose twamupfukamira tukamubwira ngo : Umugaragu wawe ndinde, kuba wakwita ku muntu umeze nk’intumbi y’imbwa nkuko ndi ? Imana n’ibasange ibahe umugisha mu Izina ry’uwatubambiwe. Ni mwakire neza ijambo ry’Imana.

MUKIZA Venant

pastor Emmanuel kuwa 24-06-2016 saa 07:54
 

Ni ukuri uru rubuga ruramfasha uko ndugiyeho rurushaho kunyinjiza mu mwuka w’Imana mugiye mutanga izi nyigisho byarushaho kuba byiza kuko abantu benshi ntibasobanukiwe na bibiliya izi nyigisho zizatuma habaho kumenya byimbitse bibiliya ijambo ry’Imana mbifurije amahoro ya nyagasani abane namwe iteka.

Mutunda Theo kuwa 22-02-2015 saa 06:23
 

Nibyiza Kwabantu B’Imana Yaremye Twiga Ijambo.Bible.Kuko Insesezi Cg Urukungu Byageze Mumurimo W’imana. Tuzabibwirwa Niki? Dusenge Tuniga.N’umwuka Wera Abone Uko Akorana Natwe,amen

murenzi kuwa 6-08-2014 saa 08:35
 

mbanje kubaramutsa no mwampa inyigisho za bibiriya yera mwaba mukoze

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza