Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Aaron RUHIMBYA » TEXT » “Twubake ingo zacu ku rutare” Pasitori Aoron Ruhimbya
“Twubake ingo zacu ku rutare” Pasitori Aoron Ruhimbya

“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”Matayo 7:24-27

Urugo nirwo mu muryango kandi umuryango niwo shingiro ry’Itorero, niyo mpamvu dukwiye kubaka ingo ku rufatiro nyarwo. Ingo nyinshi zisenywe no kuba zubatswe ku musenyi.

Bibiliya itubwira inkuru y’abantu babiri, umwe yubatse inzu ye ku musenyi undi yubaka ku rutare. Ese aba bantu inzu zabo zari zitandukaniye he?

Pasitori Aoron Ruhimbya avuga ko ikintu kishe ingo muri iki gihe aruko abantu babuze ubwenge bwo kuguma mu ijambo ry’Imana, kugira ngo Imana ibashe kubabera urufatiro nyarwo. Yagize ati” niba ushaka kumenya uko ikintu gikomeye, uzabimenyera ku rufatiro gihagazeho kuko gukomera kwaburi kintu cyose bigenwa nurwo rufatiro gihagazeho.”

Bibiliya igaragaza ko habaho imiraba, imivu n’imiyaga biza bikikubita ku nzu, inzu itubatswe ku rutare ikagwa ariko iyubatswe ku rufatiro nyarwo ntacyo bibasha kuyitwara, pasitori Aoron akomeza asobanura ibyo Bibiliya yita imiyaga, imvura n’imivu bijya bitembana ingo zo muri iki gihe.

yagize ati” gutandukana kwabashakanye ni cyo kibazo gikomeye kiriho muri iki gihe mu miryango, kubera kutubakira ku rutare usanga abagize umuryango bagiranye ikibazo gato, bagahita birukira mu nkiko ngo batandukane, mbese bimaze kuba nk’indirimbo kuko imanza nyinshi ziriho ubu arizabashaka ubutane.”

Gutandukana kwabashakanye no kutumvikana kwabo nibyo mivu ,imiyaga nimvura bishenye ingo kuko byo bigira ni ngaruka ziteye ubwoba nokubana bavukiye mu miryango ifite icyo kibazo.

Gutandukana n’umwiryane mu miryango, pasitori Aoron asanga atari byo gusa birimo bisenya ingo ahubwo anavuga ko kuba igisobanuro cy’umuryango abantu bagenda bagihindura nabyo biteje akaga gakomeye.

Yagize ati”ubundi urukundo rwo kubana Imana iteganya ko ruba hagati y’umugabo n’umugore ariko ubu batangiye gusobanura ko kubana bigomba gushingira ku rukundo ukundana n’uwo ushaka ko mwabana, yaba umugabo ku mugabo cyangwa umugore ku mugore” mu gusobanura urukundo rwo gushing urugo, yibashije urugero ruvuga ko na satani ubwe utigeze yifuza Adamu ubwo bari bambaye ubusa ahubwo yifuje Eve, none se umuntu ubwo we akwiye kwifuza uwo bahuje igitsina gute?

Kunesha iyi miyaga, imivu n’imvura byikubita ku ngo zacu bizadusaba kuba abanyabwenge kugira ngo tubashe kubakira ku rufatiro nyarwo arirwo gukomeza ijambo ry’Imana ndetse no kwemerera Imana ikaba ariyo iyobora ingo zacu. Ikizakomeza imiryango yacu ni ubumenyi tugomba gukura ku Mana.

Iyo usomye ibyanditswe byera bitwereka umwubatsi nyawe, niyo mpamvu dukwiriye kwemerera umwubatsi akaba ariwe uyobora kuko Imana ariyo mwubatsi nyayo. “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.”matayo 7:24-29 Zaburi 127:1b

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza