Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Barbara Umuhoza » Texte » Ni byiza ko rero wahitamo neza uyu munsi ugifite (...)
Ni byiza ko rero wahitamo neza uyu munsi ugifite uburyo

Ntabwo kuba umukristo bivuga ko uri imfura kandi kuba imfura ntibivuga ko uri umukristo.

Nk’uko tubizi ko mu muco wa Kinyarwanda hari indangagaciro tugira usanga zifitanye isano cyangwa zijya gusa n’iz’imico y’ubumana yubakiyeho. Nko kutiba, kudasambana, n’ibindi. Ndetse tukaba tubisanga no mu muco nyarwanda; ntibihagije kugira ngo ube wakwitwa umukristo mu gihe waba utarakira Kristo nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwawe kuko ari we nzira y’ukuri n’ubugingo (Yohana 14:6) kandi numwizera ukamwambaza uzakizwa(Abaroma 10:13).

Haranira kubakira ku ndangagaciro z’ubumana kabone n’ubwo waba uri imfura witwara neza. Na Bibiliya ibivuga neza ngo“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya” ( 2 Abakorinto 5:17). Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose …uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo (Imigani 3:6-7). Nuba umukristo uzaba uri n’imfura ariko kuba imfura ntibizakugira umukristo. Ni byiza ko rero wahitamo neza uyu munsi ugifite uburyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza