Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Cleophas BARORE » Audio » “Byose turabyemererwa ariko si byose bigira umumaro” (...)
“Byose turabyemererwa ariko si byose bigira umumaro” Pastor BARORE Cléophas

“Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.” 1 Abakorinto 6:12

Hari abantu usanga bategekwa n’ikintu cyose, aho ibintu bijyiye na bo akaba ari bajya, nyamara ku ruhande rwa Pastor Cléophas Barore, ahanura abakristu kudatwarwa n’ibyo babonye byose, ahubwo bakita cyane ku kubaha Ijambo ry’Imana.

Ashingiye kuri iri Jambo riboneka mu 1 Bakorinto 6:12, yagize ati, “Hari abavuga bati ‘Ubwo benshi batekereza gutya, reka abe ariko nkora’. Ugasanga umuntu ategekwa na benshi yirengagije icyo Ijambo ry’Imana rivuga. Isi ifite ibyo ivuga, ariko n’ijambo ry’Imana rifite ibyo rivuga.”

Aganira na UBUGINGO.COM, yakomeje agira ati, “Isi ifite ibyo yaziruye; izakubwira ko umugabo ari urya ibye akarya n’iby’abandi ariko ntafatwe, ariko Ijambo ry’Imana ritubuza kwiba. Bakubwire ko kuryamana ku bitegura kurushinga (Avance) nta kibazo, nyamara, si cyo Ijambo ry’Imana rivuga.”

Pastor Barore akomeza agira abakristu inama yo kutagendera mu kigare, mu gihe cyose ibyo bajyamo ntaho bihuriye n’Ijambo ry’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Celestin K kuwa 9-02-2016 saa 02:59
 

Ndamushimiye cyane kunama nziza aduhaye kdi zubaka umukristu byukuri uzineza mumutima we neza kwari murugendo rujya mwijuru.Ndasaba Cléophas kugira ngo jye anyifashirize,reba Nehemiya 13:4-5.
Cléophas,abo bantu bavugwamwo aho usomye baracyabaho muriki gihe? Abo bakorerwaga ibyo kera bakoraga umurimo w’Imana bataha hehe?Abubu se bakora uwo murimo bataha hehe?cg baba barasenyewe aho babaga bigatuma bakora bataha?Ibyagenerwaga abaririmbyi n’abakumirizi barabibona muriki gihe cg ntabakibaho?
Umuntu umwe aherutse kumbwira ngo gutanga icyacumi singombwa tubihariraho ariko ngenda ntanyuzwe ndavuga nti nzabaza,doreko kubaza abantu nkamwe bituma umuntu arushaho kugira icyo amenya,yampaye iyo mirongo.
Ndagusabye ngo uzamfashe umpe ubusobanuro buhagije mve mugihirahiro ne gukora icyo abandi bakoze ntacyumva neza.
Murakoze.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza