Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Cleophas BARORE » Textes » Dukwiye guhora twiteguye guhora dusobanura impamvu (...)
Dukwiye guhora twiteguye guhora dusobanura impamvu z’ibyiringiro byacu

Guhaha i Baburoni birashoboka kandi ugakomeza ugakizwa kandi nk’abakristo dukwiye guhagarara ku gakiza kacu tugahamya ibyo twemera. Bibiliya iravuga ngo nibareba imirimo yanyu bahereko bahimbaze Data wo mu ijuru 1Petero 2:12. Ushobora kubwiriza umuntu ubutumwa utiriwe wivuna ubinyujije mu byo ukora.

Hari igihe umuntu akora ibyaha kandi abizi neza ko ari bibi ariko umuntu akabikora kubera kugira isoni zo guhamya. Ibi akenshi bituruka ku mpamvu z’uko abantu bihagararaho bakananirwa gukora icyo Imana ibashakaho kandi bakizi kubera inyungu zabo.

Ikindi umukristo akwiye guhora yiteguye gusobanura impamvu z’ibyiringiro bye, ukwiye gusobanura impamvu hari ibyo utanywa, ibyo udakora, uko wirinda n’ibindi byinshi. Hari igihe uzasanga abantu bafite ibintu bazi bakomeyeho n’amahame atandukanye babisobanuza ariko kandi na none nta mpamvu ihari yo guca ku ruhande icyo Ijambo ry’Imana rivuga, umukristo akwiye gushingira ibintu bye ku mahame y’Ijambo ry’Imana.

Hari n’igihe ushobora kubona aho ukorera uri mu nzitane z’amanyanga ushobora no gufata icyemezo cyo gusezera ku bw’ubwami bw’Imana. Aha ariko biterwa n’urwego rw’ubukristo wumva ugezeho.

Tukiri muri uyu murongo wo kuganira kuri aya magambo, umuntu yakwibaza ibibazo byinshi kandi bitandukanye, byose biganisha ku mibereho y’umukristo hagati ye n’abatarizera Umwami Yesu.

Hari igihe uzumva umurokore umwe avuga ati "jyewe nari ngiye gukora ikintu runaka Umwuka arambuza" undi ati" jyewe se ko atambujije?". Aha rimwe na rimwe bishobora gutera impaka nyinshi kubera kutumvikanweho.

Niba umuntu yaramurikiwe n’umucyo w’ijambo ry’Imana yarangiza agafata icyemezo cyo kugira ibyo areka agomba kubihagararaho kandi agaharanira iteka gukangurira abandi kunyura iyo nzira yo gukurikira Umwam Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nemeye Sylver kuwa 28-01-2015 saa 00:57
 

Iyi nyigisho iramfashine cyane rwose. Njya mpangana n’amanyanga mu kazi kandi mbona bishobora kuzagira ingaruka mbi Ku mibereho yanjye. nifuza guhabwa imbaraga zo kugira icyemezo mfata Ku bijyanye n’aka kazi. MBA mpanganye n’abakoresha hamwe n’abakozi babyumva kimwe. nanjye munzirikane mu isengesho.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza