Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Cleophas BARORE » Textes » Nta mpamvu yo kuvunwa n’ibyaha kuko ubibabarira yaraje! (...)
Nta mpamvu yo kuvunwa n’ibyaha kuko ubibabarira yaraje! Pasitori Cleophas Barore

Muri iy’isi hari abantu bifata nk’aho bahejwe mu gakiza, ariko agakiza ni akabantu bose kuko Yesu Kristo yaje gucungura abantu bose atarobanuye. Nta mpamvu yo gusa naho hari umuntu uhejwe kwakira imbabazi z’Imana muri Yesu Kristo.

Pasitori Cleophas Barore agendeye ku ijambo Yesu Kristo ubwe yivugiye, asanga nta muntu numwe ukwiye gukomeza kurushywa n’ibyaha kuko Yesu Kristo yavuze ngo” Yemwe abarushye n’abaremerewe nimunsange ndabaruhura”

Barore uhamya ko nawe Yesu Kristo yamuruhuye, avuga ko uwamuruhuye ariwe utanga itangazo ku bantu bose batarakizwa ko bakwiye guhindukira bagasanga Yesu Kristo. Uyu mushumba mu itorero rya ADEPR yagize ati” uwanduhuye ndushye niwe utanga iryo tangazo kandi ni uwo kwizerwa”

Pasitori Barore Cleophas uvuga ko nawe yari arushye Yesu akamuruhura

Wumvise neza ayo magambo Yesu Kristo yakoresheje, biragaragaza ko atakoresheje inzagihe wenda ngo avuge ngo” yemwe abarushye mwese, muzansange nzabaruhura” ahubwo yakoresheje indagihe, bishatse kugaragaza ko igihe cyose wakiriye Yesu Kristo, ukamusanga ahita akuruhura, ntabwo utegereza ejo.

Barore ashingiye kuba Yesu Kristo afite ububasha bwogukiza ibyaha nkuko bigaragara mu mvugo Yesu Kristo yakoresheje ubwo yari mu rugo rw’umufarisayo, agakiza umuntu abari bamuzanye mu ngobyi bayicishije mu gisenge, bamaze kumugeza imbere ya Yesu, yahise avuga ati” bya byaha byawe urabibariwe” abari aho batangiye kwibaza kuri ayo magambo Yesu Kristo yaravuze, Yesu ahita afata ijambo arongera arabwira ati” kuki mwiburanya mu mitima, ese ntimuziko umwana w’umuntu mu isi yose afite ubutware bwo gukiza ibyaha?”

Pasitori Barore asoza abaza abantu bakigendana ibyaha ati” kuki ukigendana ibyaha kandi ubabarira ibyaha yaraje?”

Wikwiheza kuko Yesu Kristo, ateze amaboko, aragushaka kandi aragukunda niyo mpamvu yemeye kujya ku musaraba ngo agupfire ubashe kubabarirwa ibyaha n’ibicumuro byawe byose. Numwizera ntuzongera kuremererwa n’ibyaha ahubwo uzaba urekwerekeza mu bugingo buhoraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza