Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Audio » Abanyeshuri ba ADEPR-KINYINYA bagarutse mu gikorwa (...)
Abanyeshuri ba ADEPR-KINYINYA bagarutse mu gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha bagenzi babo batishoboye

Abanyeshuri b’abapantekoti bibumbiye mu muryango ‘’Future Hope Family), babarizwa mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Kinyinya, bateguye igikorwa ngarukamwaka kigamije gufasha bagenzi babo batishoboye, mu gihe hasigaye igito gito ngo basubire gutangire amasomo yabo y’umwaka utaha wa 2016.

Iki gikorwa kizahuzwa n’igitaramo cyo gushima Imana gifite intego igira iti ‘’ Nibutse iminsi ya kera, nibwira imirimo yawe, ntekereza imirimo y’intoki zawe.’’ Zaburi 143:5, kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 26/12/2015 sa munani n’igice ( 14h30), kikazabera ku mudugudu wa ADEPR-KAMI muri Paruwasi ya Kinyinya.

Bamwe mu bagize Future Hope Family

Umuyobozi wa Future Hope Family Nizeyimana Fils Eric, yatangaje ko bifuje kujya bakora iki gikorwa cy’ubufasha buri mwaka, bagakora n’ibikorwa by’amaboko byo kubakira abatishoboye, guha abana bafite imibereho mibi ibyo kurya ndetse no gufasha abanyeshuri babuze amafaranga y’ishuri.

Ati ‘’ twifuje kujya dukora iki gikorwa tugakora ibikorwa byo kubakira abatishoboye no guha amafaranga y’ishuri abana bataye ishuri, kimwe n’ibindi bikorwa by’urukundo, kuri iyi ncuro tukaba duteganya gufasha abanyeshuri 6.’’

Umuryango Future Hope Family watangiye mu w’2001, ukaba uhuza abanyeshuri babarurirwa ku midugudu itandukanye igize Paruwasi ya ADEPR-Kinyinya, ukaba kandi waratangiye ibikorwa nk’ibi by’ubufasha mu mwaka w’2008. Uyu muryango watangijwe n’abantu 6, ubu ukaba ugizwe n’abagera kuri 80, harimo 45 bagize itsinda ry’abaririmbyi ( Korari) n’abandi bakora ibindi mu mpano zitandukanye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza