Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Audio » “Ibyo Imana iguhaye biyikoreshereze”Pastor Desire (...)
“Ibyo Imana iguhaye biyikoreshereze”Pastor Desire Habyarimana

Iyo umuntu ari mu butayu, Imana iramurinda mu buryo budasanzwe kugeza igihe agera ku byo yifuza. Iyo ubayeho wubaha Imana muri ducye ufite, bigufasha no kuzashobora kubaho muri byinshi ucyiyubaha.

Ibyaha byinshi biri gukorwa muri iyi minsi; ni ibyaha by’umurengwe: iyo umuntu ahaze atangira gutekereza ubusambanyi, kunyunyuza imitsi abakene, kwikunda, kuburira Imana umwanya. Nk’uko Pastor Desire abivuga, ngo Imana ntiha abantu bene ubu butunzi kugira ngo bayijye kure.

“Ntabwo Imana ibyo iduha iba ishaka ko biyisimbura. Iba igira ngo ikomeeze gufata umwanya wa mbere muri twe, hanyuma yishimire kuduha umugisha.”

“Iyo umuntu abaye umukire yubaha Imana, yo iba yungutse umukozi mu bwami bwayo. Ariko iyo umuntu atunganiwe ntiyubahe Imana, Satani na we ahita amukoresha.Nawe ibyo Imana yaguhaye, ujye ubikoresha mu kuyubahisha.”

“Amashuri wiga nuyarangiza, ugakira, ugakoresha abandi, uzakomeze kubaha Imana: Imana izakomeze kuba iyambere mu buzima bwawe.” Ijambo agenera abakristu ku bijyanye no kudashukwa n’ubutunzi ni iri.

“Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa” Gutegeka Kwa Kabiri 8:12-14.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza