Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Audio » “Imana ikeneye ko wera imbuto zikwiriye abihannye”Pasitori
“Imana ikeneye ko wera imbuto zikwiriye abihannye”Pasitori Desire Habyarimana

Kugira ngo umuntu amenyekane cyane muri iki gihe bisaba kuba yarakoze ibintu bikomeye, abenshi baharanira kumenyekana ndetse bakaba banabigeraho ariko wajya kubashakaho imbuto z’imirimo myiza ngo ubigireho ukazibura.

Pasitori Desire Habyarimana avuga ko kumva ngo witwa amazina akomeye, ukora ibitangaza ariko nta mbuto ibyo ntacyo bimaze kuko na Kristo Yesu yavuze ati” muzabamenyera ku mbuto zabo.”

Desire yagize ati” Impano no gukizwa birahabanye kuko umuntu ashobora gukora ibitangaza, afite n’izina ry’icyubahiro, no gufasha abandi ariko wamwigiraho mu buzima bwa buri munsi ugasanga nta san a kristo kuko imbuto yera ntizikwiriye umukristo.”

Pasitori Desire nta buza abakora neza kubikora ahubwo arabagira inama yo gukora imirimo myiza batirengagije kwera imbuto nziza zikwiriye abamenye Yesu Kristo.

Aributsa kandi ko imirimo atariyo izajyana abantu mu ijuru ahubwo ko izagenda ibaherekeje kugira ngo bayihemberwe. Yagize ati” imirimo siyo izabanza imbere ahubwo izajyenda iduherekeje, ntidutwarwe no gukora imirimo gusa kuko atari yo ivuga ahubwo havuga amaraso ya Yesu Kristo.” Kuri we asoza akangurira abantu gusa na Yesu Kristo bera imbuto zikwiriye abihannye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza