Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Audio » “Imbaraga z’ijambo ry’ Imana”Pastor Desire Habyarimana
“Imbaraga z’ijambo ry’ Imana”Pastor Desire Habyarimana

Kenshi abakristu bamwe na bamwe usanga badakunda Ijambo ry’Imana, nyamara ari imwe mu nzira yo kuganiriramo n’Imana. Ku bwa Pastor Desire Habyarimana, agereranya Ijambo ry’Imana nk’ifunguro rya buri munsi.

“Iyo umuntu ariye neza, agira imbaraga;akagira ubwenge butekereza neza kandi akabasha kurama. N’iyo ariye nabi, abura imbaraga.” “Umukristu udakunda Ijambo ry’Imana, nta mbaraga z’Umwuka Wera agira. Mu rugendo rujya mu Ijuru, nta mbaraga aba afite.”

Ashingiye ku Ijambo riri muri Zaburi 119:11 rigira riti “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.” Pastor Desire avuga ko iyo umukristu afite Ijambo ry’Imana muri we atsinda ibyaha.

“Ujya kubeshya, Ijambo rikakwibutsa ko utabyemerewe, wajya kurahira rikakwibutsa ko utagomba kurahira ibinyoma… ni icyapa kikugarura iyo ugiye kujya ahatemewe.”

Inama agira abakristu ni ukugwiza Ijambo ry’Imana muri bo, kugira ngo ribarinde.

“Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.” Abakolosayi 3:16.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza