Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Textes » Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko (...)
Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona!

Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona!

Ubusanzwe kuvuga ko ahantu hadakeneye ivugabutumwa byagorana ariko aha turarebera hamwe ubwoko bw’ibugabutumwa bwaba bukenewe mu Rwanda, cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abakristo. Ibi biratuma twibaza iri zamuka ry’umubare munini w’abakristo icyo ryaba rifasha abanyarwanda n’impinduka rizana mu kugabanya ibyaha bikorwa. Ku bwanjye navuga nti ‘’yego kubw’impamvu zikurikira:

Umwana apfa mu iterura

Abatuzaniye ubutumwa bwiza bagize neza ariko iyo usesenguye usanga baraje batazanywe n’ubutumwa gusa, kuko bamwe babanje kwiga ishuri rya gikoroni, abandi baje inyuma y’ivanjili hihishemo inyungu za Politike n’ibindi nk’umutungo uri muri Afurika n’ibindi...ku buryo usanga iyobokamana ryari inzira yo kugira ngo bagere kucyo bashakaga gusa. Hari ibibazo benshi bibaza birimo ibirangwa mu bihugu byitwa ko bifite abakristo benshi, ariko nanone hari icyo abantu bakwiye kumva, nta watanga icyo adafite, batanga icyo bahawe nabo.

Ubusanzwe abahanga muby’iyobokamana bavuga ko iyo iyobokamana rigiye mu kwaha kwa Politike ritaba rikigeze ku ntego neza. Iyo usomye Bibiliya mw’isezerano rya kera usanga igihugu cyarayoborwaga n’Umwami, umutambyi n’umuhanuzi. Muri aba uko ari batatu buri wese yakoraga inshingano ze kandi bakuzuzanya, bivuze ko iyo umwe yashakaga gukora byose ikibazo cyaravukaga.

Ese kuri ubu niko bikimeze? Niba Umuhanuzi n’umutambyi baratangaga inama z’uko ibintu byagenda neza, uyu munsi byifashe gute? Aho ntibyahinduye isura aho mu bihugu bimwe na bimwe bya Afrika umwami ari we utanga umurongo mu itorero? Ese iki kibazo cyabazwa nde? Umwami wivanze cyangwa umutambyi n’abahanuzi bananiwe gukora ibyo bagombaga gukora? Ese umuhanuzi n’umutambyi bakoze icyo bagombaga gukora umwami arakenerwa, oya?

Izi zose ni ingaruka za bimwe twahereyeho ko itorero rita umurongo kubera inyungu za bamwe no kutisobanukirwa ubwabo ngo bamenye icyo bari bakwiye kuba bakora cyangwa bishobora no kuba kwiyobagiriza kudakora ibyo bazi kubera inyungu zabo bwite bigatuma bata umurongo, ntabwo rero umwami yarebera. Iri nubwo ryagaragara ko ari ikosa ryo kwivanga k’umwami ariko aba yarikoreshejwe n’abataye inshingano.

Hari ibyiza byinshi byagejejwe ku banyafrika cyane cyane akarere k’ibiyaga bigari, nko gusoma no kwandika, imyenda, umunyu, imihanda n’irindi terambere ritandukanye ari nayo ntandaro y’ibyiza bimwe twagezeho. Aha kandi sinabura kubabwira ko Imana itajya yiburira kuko Pawulo yavuze ko haba m’ukuri cyangwa mu buriganya Yesu aramamara hari abahamya ko bahindutse bareka ibyaha burundu buzura Umwuka wera ariko urebye umubare w’abitwa ko basenga ntawatinya kuvuga ko inzira ikiri ndende.

Ubusanzwe hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ivugabutumwa ritageze ku ntego yaryo ku kigero gishimishije aha natanga urugero iyo urebye ibyaha bikorwa na bamwe bitwa amazina y’ubukristo, abuzuye amagereza, abasinzi, abakora uburaya, abanywa ibiyobyabwenge bafite amadini yitwa aya gikristo basengeramo ntiwashidikanya ko ivugabutumwa ritageze ku ntego ku kigero gishimishije. Ibi biha umwanya ushaka kugaragaza ko ubukristo ku babwitirirwa ari buke hafi ya ntabwo kuri benshi, kandi wenda kumuburanya ntibyoroha kubera ibibera mu matorero hirya no hino.

Ivugabutumwa ryageze ku ntego rirangwa n’iki?

Yesu yavuze ko abahindutse tuzabamenyera ku mbuto zabo, ubusanzwe umukristo ntarangwa n’idini cyangwa imirimo akora mu rusengero ahubwo agararira mu myitwarire ya buri munsi, imbuto yera nizo zimugaragaza. Kandi izo mbaraga Imana irazitanga kuko abemeye Kristo yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana. None nyuma y’ubwigenge abasigaye bayoboye intama z’Imana byaje kugenda gute?

Ubusanzwe nk’uko twatangiye tubivuga umuntu atanga icyo afite! Nubwo abantu bafata uwihaye Imana nk’umuntu w’inyangamugayo ubasha kuzana impinduka muri sosiyete akenshi biterwa n’uwamwigishije n’uko yakiriye Kristo ku giti cye.

Muri Rwanda shima Imana ya 2014 numvise abashumba bakomeye muri iki gihugu, basaba Imana n’abanyarwanda imbabazi ko bahinduriye abantu kuba abayoboke babo aho kubahindura kuba abana b’Imana, nabitekerejeho byinshi. Ese nyuma yo kwihana no gusaba imbabazi amakosa yakozwe igihe kinini yaba yarakosoye mu myigishirize? Ese abashumba bananirwa kumvikana bakitabaza Leta ngo ibakemurire ibibazo byaba bitakibaho? Ese nyuma y’uko kwihana ibyaha byaba byaragabanutse ki kigero kingana iki?

Ingaruka zo kwigishwa nabi.

Urwanda ni igihugu byavugwa ko ari icya gikristo ku kigero kiri hejuru ya 90/100 ariko cyagwiririwe n’amahano haba jenoside yakorewe abatutsi 1994 ikorwa n’abitwa abakristo abantu benshi bapfira mu nsengero kuko bumva ari ahantu hera ntawatinyuka kubasangamwo ngo abice nyuma y’aya mahano kuvuga ko uri umukristo byasaga nk’aho biteye isoni.

Harubwo ujya kumva umuntu abajije ati ariko Jenoside iba mu Rwanda Imana yari he? Bamwe bati yari yataye abantu kugeza ubwo abantu bapfa bigeze hariya! Ngira ngo uwakwibaza neza n’uwabaza ati ‘’abantu b’Imana bari bakiba mu Rwanda?’’ Kandi koko biteye isoni ku itorero kuko ntibisaba ubushakashatsi bwinshi ngo wanzure ko abitwaga abakristo bijanditse muri Jenoside bakavuguruza izina bitirirwa mu bikorwa.

Imana yatanze amahitamo umuntu ahisemo gukora neza cyangwa nabi Imana ntimutwaza igitugu, bivuze ko Imana itari yataye abantu ahubwo abantu bari bataye Imana, uretse ko hari n’ibikurenga ukibaza ngo mbese bari bayizi? Imana niyo ibizi.

Ese tuvuge ko batari barigishijwe ku buryo uyu munsi bigishijwe bakaba barahindutse abigishwa ba Yesu nyakuri? Guhamya ibi nabyo byagorana. Aho impamvu yo kugaragaza isura nziza si uko mu Rwanda haba hari Leta y’Ubumwe ikangurira abanyarwanda kubana neza no kwimakaza umuco w’amahoro? Bigenze bityo umuntu yavuga ko umugisha uhari ari Ubuyobozi bw’igihugu bwiza ibindi umuntu akabiharira Imana.

Ese ibibera mu matorero aho iwanyu ubona bitanga ikizere ko ubukristo bugeze ku rwego rushimishije? Ese koko ibyaha bigenda bigabanuka cyangwa hagabanuka ibihanwa n’amategeko y’igihugu kuko abantu batinya gereza, inkiko n’ibindi bagasigara bikorera ibyo kugomera Imana kuko baziko Leta yo itakwihanganira uwica amategeko? Ibi byamenywa n’Imana imenya ibibera mu rwihisho nubwo na bike bigera hanze bitanga ishusho y’ubukristo muri iki gihe. Icyakora nanone ntiwavuga ko bose ari ko bameze, hari abo ubona bazi igikwiye kandi bagerageza gukora neza no kwigisha inyigisho nzima.

Mu by’ukuri iyo urebye umuvuduko w’ishingwa ry’amatorero n’imiryango ya gikristo buri gihe ariko ibyaha bigakomeza kwiyongera wakwibaza icyo bamwe bashumba bigisha kugeza ubu? Ubusanzwe ivugabutumwa rikwiye gukemura ikibazo gihari (Ibyaha) iyo bitagenze bityo umuntu yatekerezako abashinga amatorero bashobora kuba babikora ku zindi nyungu zitari ukuzana abantu kuri Yesu.

Hakwiye gukorwa iki?

Abashumba nibamenye ko bakwiye guhinduka ubwabo nyuma bagahindura abandi bityo ntitwishimire ko dufite insengero zuzuye abayoboke kuko batura, badukomera amashyi ahubwo dukora icyo Yesu yadutumye guhindura abantu kuba abigishwa tubigishe kwitondera amategeko y’Imana Matayo 28:19-20

Niba bitabaye ibyo tuzisanga mu bibazo by’ingutu bigenda bisimburana kuko satani we ari maso kandi azanwa no kwiba, kwica no kurimbura Yesu niwe utanga ubugingo kandi bwinshi Yohana 10:10 Murakoze.

Pastor Desire@agakiza.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

BJ kuwa 19-04-2016 saa 09:22
 

Amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza