Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Textes » Ibyirato by’umukristo/ Pastor Désiré
Ibyirato by’umukristo/ Pastor Désiré

Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. Abagalatiya 5:16

Iri jambo dufatanye kuritekerezaho. Mutekereze ubwo umuntu agera igihe umusalaba ukaba ibyirato.

Ubusanzwe iyo tuvuze umusalaba tubona impande 2 hari imibabaro ariyo Yesu yanyuriyemo kugira ngo aduhe agakiza ku buryo niyo umuntu yagize imibabaro myinshi bavuga ngo yikoreye umusalaba. None ni ryari byagera igihe ukavuga ngo ntucirata ikindi kiretse umusalaba wa Kristo?

Paulo yari inshuti ya Kristo kugeza igihe avuga ko isi ayibona ibambye nawe ikamubona abambye.

Akenshi iyo urebye abakristo b’ iki gihe bagenda baba inshuti z’ isi kuruta izo umusalaba.

Kugeza igihe umusalaba twawugize inyungu z’ ibyo isi aha ndavuga evangile ya prosperite ku buryo usenze ntuhabwe ibyo isi abantu bakubona nkuwudasenga neza umuntu arakubwira ati narasenze ngera kuri ibi n’ ibi ariko nubwo ibyo dusubizwa ari byiza twaba twarageze ku rwego umusalaba uba ibyirato byacu.

Paulo yigeze kwirata aravuga ngo yirata gukubitwa, inzara, guterwa amabuye, ubwato bwamenekeye mu nyanja aburimo. Aravuga ngo ibyo byose arabyishimiye kuko yafatanyije na Kristo Umusalaba. Ageze kubyo twe twirata aravuga ngo abitekereza nk’ amase.

Ariko turebe Paulo niwe yanditse 2/3 by’ isezerano rishya. Akabazo:

Dukurikije ibyo twe twirata n’ iki tuzasigira abazadukonokaho. Ubusanzwe iyo uhuye ni n’ umusalaba ukaguhindura utangira kwera imbuto kandi ikintu kibuze mubarokore muri iki gihe nimbuto.

Bible ivuga ngo ntitugakunde isi n’ ibiri mu isi kuko isi irashirana no kwifuza kwayo ariko ukora ibyo Imana ishaka bazahoraho iteka ryose.

Danger iri mu gukunda isi ntimuyizi: burya kugenda mu nyanja uri mu bwato biraryoha ariko iyo inyanja ije mu bwato murarohama. Kugenda mu isi ukijijwe ukorera Imana ni byiza ariko isi ije mumurokore ikanamuyobora uko asenga yitwara ni ikibazo gikomeye.

Mbifurije ko umusalaba ugera aho ubabera ibyirato utakiri isoni muwukunde, amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza