Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Textes » Ijambo watura uhagaze mu kwizera rizana impinduka (...)
Ijambo watura uhagaze mu kwizera rizana impinduka zikomeye

Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi (Yohana 21:6).

Igihe kimwe, nyuma yo kuzuka kwe Umwami Yesu yabonekeye abigishwa be bavuye kuroba, ariko bacyuye ubusa. Abigishwa bari bakoze ijoro ryose mu nyanja ariko ntibagira icyo bafata. Yesu ababonekeye mu gitondo, ababaza niba bagize icyo bafata, bamusubiza ko ntacyo.

Nuko Yesu arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” (Yohana 21:6). Bibiliya iravuga iti “barajugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi” (Yohana 21:6).

Ikibazo gikomeye rero ni iki: “Ese ayo mafi yose yaturutse he?” Abigishwa bari abarobyi by’umwuga, basobanukiwe ibyo kuroba, nyamara ntibari bashoboye no gufata n’ifi imwe, kugeza aho umwami atangiye iryo jambo.

Amafi rero yaturutse mu Ijambo ry’Umwami! Bibiliya iravuga iti “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba…Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana” (Abaheburayo 11:1-3). Amafi yabeshejweho n’ijambo ry’Umwami!

Mu Itangiriro 1:20 Bibiliya ivuga ko Imana yavuze igategeka inyanja kuzuramo amafi n’ibindi binyabuzima byose byo mu nyanja, maze amazi azana amafi. None aha Yesu, Ijambo rizima ry’Imana, yarongeye aravuga maze Ijambo rye riragenda rirema amafi. Aha turahigira ko dushobora kubwira ibitagenda neza amagambo arema yo kwizera maze tukazanisha impinduka.

Amagambo yacu, kimwe n’ay’Umwami, afite ububasha bwo kurema, kuko uko ari ariko natwe turi muri iyi si (1 Yohana 4:17). Nta gitangaje kuba Bibiliya ivuga ko icyo uzavuga cyose uzagihabwa (Mariko 11:23).

Ubasha kurema ibyo wifuza kubona mu buzima bwawe. Icyo ukeneye gukora nta kindi ni ugutekereza kandi ukavuga Ijambo.

Komeza uvuge kandi wite ibyo Imana yakuvuzeho ko ari ukuri, n’aho waba uri imbere y’ibikugoye. Gutyo niko uzazanisha impinduka mu kazi kawe, mu butunzi bwawe, mu muryango, mu bucuruzi ukora, mu mashuri, ndetse no mu gihugu cyawe; impinduka zijyanye n’ubushake bw’Imana kuri wowe.

Mariko 11:23 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. Amen

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

YAMIMBONA Eliezer kuwa 17-02-2016 saa 01:20
 

Amen!nukuri murakoze cane,iri jambo riranteye intege kandi riranyibukije agaciro k’ijambo twatura.yesu abahezagire.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza