Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Textes » Kuba mu bwami bw’ Imana mu kwizera!
Kuba mu bwami bw’ Imana mu kwizera!

“(a) Ubwami bwawe buze, (b) Ibyo ushaka bibeho nkuko biba mu ijuru” Matayo 6 :10.

Intamabara turwana ibera mu isi y’umwuka. Bishoboka ko wugarizwa n’amakuba kandi utayareba. Ariko ukumva ikirere cyose kirafunze, waryama ukumva urarushye, ukarota imbwa, ukarota upfa, kuko uba urwanira mu isi y’umwuka.

“Kuko tudakirana n’ab’inyama n’amaraso, ahubwo n’imyuka y’abantu ho mu ijuru” Abefeso 6:12.

Natwe dukwiriye gukorana n’ijuru, kuko impamvu ibyo dusaba kenshi bidasubizwa ni uko dusaba ibyo ijuru ritagize icyo rivugaho. Dukwiriye kandi gusinyisha ibyacu mu ijuru mu buryo bwo kwizera. Urugero, Ambassade ya Amerika mu Rwanda iyoborwa n’amategeko ava muri Amerika. Natwe turi intumwa mu cyimbo cya Kristo, ariko ntitwumvira amategeko y’ijuru. Kuki tutayumvira?

Ubwami bw’ Imana bumeze nka karungu mu mahwa (Indirimbo ya Salomo 2:2). Dufite ibintu byinshi byadutsikamiye bitubuza kumvira Imana: isi, Satani, umubiri. Bituma tutumva ijwi ry’Imana. Kwizera kwacu gushingiye ku byo tureba.

Eliya yabayeho akorana n’ijuru, azi umugambi w’Imana ku buzima bwe. Aravuga ngo imvura ntizongera kugwa kugeza igihe nzabitegekera (1 Abami 17:1) Hari ibyo natwe dukwiriye gutegeka. Yesu ati “Icyo muzaboha mu isi, no mu ijuru kizaba kiboshywe” Matayo 16:19. Kuba mu ijuru mu buryo bwo kwizera bifite inyungu:

 Ku mibereho yacu: abantu beshi bashaka kujya i Burayi gushaka ubuzima. Natwe twinjire mu ijuru mu buryo bwo kwizera, tubohoze imigisha yacu yaboshywe (Gutegeka kwa kabiri 28: 1-14). Nugira umwete wo kumvira Imana yawe, iyi migisha yose izakuzaho ikugereho.

 Ibyiringiro byacu tubifite nk’igitsikamutima (Abaheburayo 6:19), kuko ubugingo bwacu buhishanywe na Kristo ku Mana.

 Iyindi nyungu yo kuba mu ijuru mu kwizera, Imana idukiza imitego ya Satani (Imigani 1:17). Umuntu yaba arushywa n’ubusa gutega umutego ikiguruka kiwurora. Isi yose igizwe n’imitego (2 Abakorinto 10:4-6). Kuko intwaro zacu zisenya ibihome. dukubita hasi impaka, dufata mpiri n’ibitekerezwa mu mutima y’abantu.

Abantu bagiye mu ijuru mu buryo bw’umwuka bahinduye ibintu:

 Esiteri amenye itegeko ko Abayuda bagiye gupfa, yategetse ko Abayuda bose basenga (Binjira mu ijuru mu kwizera bahindura ibintu) Esiteri 4:16.

 Hezekiya atewe n’ingabo ahita asenga, abaza icyo ijuru ribivugaho, atabaza Imana yemera kumutabara.

 Daniyeli asengera ubwoko bwabo imyaka myinshi, baratabarwa bava mu bunyage (Daniyeli l:9).  Petero ab’itorero bamenye ko yafunzwe, bajya mu ijuru mu mwuka guhindura ibintu. malayika aramufungura (Ibyakozwe n’intumwa 12: 1- 19).

Dukwiriye kumenya ko tuba mu bwami bw’Imana mu kwizera, kandi ko tudafite imibereho nk’iy’ab’isi kuko twe indangamuntu yacu iri mu ijuru. Turi abana ba Aburahamu mu kwizera, tuvukana na Yesu ku bw’amaraso ye kandi abamwemeye bose yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana.

Ntiwifate nk’abandi kuko nta wagutera inkunga ngo ube icyo utazaba cyo, kandi n’aho isi yose yahaguruka ntiyakubuza kuba icyo Imana yategetse ngo ube cyo.

Isi yose igizwe n’ibibazo. Muze twimuke tube mu ijuru mu kwizera, tuzabaho mu buzima ab’isi batabamo kuko mu isi ikibazo gisimburwa n’ikindi ariko mu ijuru ho bihora ari amahoro. Kandi ibyo tureba mu isi bidashoboka, nitujya mu ijuru mu kwizera bizashoboka.

Urugero: Ni gute umuntu asengera umurwayi wa Sida agakira. Science ntiyemera ko Sida ikira, ariko mu kwizera nta ndwara n’imwe Imana idakiza. Ikibazo ni uko twinjira mu bwenge bw’isi kuruta kwizera Imana. Abaheburayo 11 handitswe ko abera ba kera baheshejwe no kwizera kuzimya umuriro waka, gukira intare, kwambuka inyanja itukura, bakoze ibitangaza bikomeye, abarwayi babakozeho barakira...

Iyo urebye itorero ry’ubu wagira ngo Yesu yarahindutse, ariko ntiyahindutse. Uko yari ejo n’ubu ni ko ari, kandi ni ko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8). Ikibazo ni uko byatunaniye kujya mu ijuru mu kwizera, ngo tugere ku migisha yacu. Reka ubwami bw’Imana buze mu buzima bwacu bwa buri munsi, Imana izerekana itandukaniro ryacu n’abandi (Malaki 3:18-19).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza