Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Désiré HABYARIMANA » Textes » Twige kugira kamere nk’iya kristo
Twige kugira kamere nk’iya kristo

Iyo umuntu akijijwe aba ahindutse ishyanga ryera. Umuntu Imana yaronse aba avuye mu bandi bantu akitandukanya n’abandi, mu buryo bwo gukizwa aba ahindutse umwana w’Imana haba mu byo avuga, aho atuye n’ahandi. Iyo uhindutse umwana w’Imana uba uhidutse isyhanga ryera.

Impamvu dukwiye kuba abakiranutsi ni uko n’uwo twiringiye na we ari umukiranutsi. Ku bw’iyi mpamvu natwe dukwiye gukiranuka tukagira umutima nk’uwari muri Kristo yesu.

Kuba umaze imyaka runaka mu rusengero ntibihagije; ahubwo icyo ukwiye gutekereza mu mutima wawe wakwibaza uti “ ese umutima wanjye warahindutse? Ese nsigaye mfite kamere nk’iya Kristo yesu? Niwumva utaragera kuri uru rwego, uharanire kurugeraho. Ukwiye gusaba impinduka mu buzima bwawe. Dukwiye kwiga gukiranuka ku gato no ku kanini. Kandi birashoboka ku bw’amaraso ya Kristo.

Gukiranuka ni byo bikwiye kuranga abana b’Imana. N’ubwo kugira neza kw’Imana ari rusange ku bantu bose, ariko abantu b’Imana hari umwihariko wabo.

Mika 6:8 “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo icyo uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana wicisha bugufi” Pastor Desire HABYARIMANA.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

ABAYISENGA THÉODOSE kuwa 14-04-2015 saa 09:55
 

JYEWE JYANIBAZA NTI NKUBU UMUNTU YINJIYE MUNZUYE AKIHERERANA PAPA WOMWIJIRU UKIHANA IBYAHA BYE MAZE YESU AKAZA UWOMUNTU YAJYANA NAWE?.

Davfelix kuwa 9-01-2015 saa 23:39
 

Birakwiye kandi biratunganye ko duhora twiyeza, twisuzuma iteka kandi dusaba Imana ngo idukomeze muri uru rugendo. Imana y’ubuntu n’amahoro ibane n’abakunda Kristo bose ku bw’imbabazi zayo. Amen

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza