Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Didier HABIMANA » Audio » Gukorera Imana nyakuri
Gukorera Imana nyakuri

Hariho abantu bakorera Imana ariko ugasanga basa naho babivanga ku buryo bumva ko ku munsi runaka aribwo agomba gukorera Imana ariko se koko ni ryari umuntu yakorera Imana? Ni gute umuntu yakorera Imana neza?

Gukorera Imana nta hagati habaho ku buryo wavuga ngo ejo nzaba ndi uw’Imana ariko uyu munsi ndi uw’abantu , ubutaha nzaba ndi uw’umuryango. Ibyo ntaho bihuriye no gukorera Imana kuko iyo utari uw’Imana uba uri uwa satani ahubwo gukorera Imana ni umuhamagaro wa buri wese.

Buri kintu cyose umuntu afite kigomba kugira uruhare mu kuvuga ubutumwa kuko gukorera Imana ari inshingano za buri wese. Abantu bose bashatse bagira umutima w’ivugabutumwa kuko nta kigoye kibirimo. Ushobora koherereza ubutumwa bugufi umuntu burimo ijambo ry’Imana ukaba uvuze ubutumwa cyangwa watumira umuntu mu materaniro nabwo uba uvuze ubutumwa.”

Duhamagarire abantu gusanga Yesu Kristo kuko nta kiguzi bisaba kandi nawe yavuze ko abarushye n’abaremerewe bakwiye ku musanga akabaruhura kandi akabamara inyota. Tumere nka Yosuwa wagambiriye muri we ko we n’umuryango bazakorera Imana. Hagurukira gukorera Imana ushishikaye kuko nta hagati habaho mu kuyikorera!

Yosuwa 24:15 “Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Olive kuwa 2-06-2016 saa 05:03
 

Urakoze Pastor ku ijambo,Imana idushoboze kuyikorera nk’uko bikwiriye.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza