Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Fidèle MUHIRE » TEXT » “Wigira ubwoba, urinzwe n’Imana” Pastor Fidele (...)
“Wigira ubwoba, urinzwe n’Imana” Pastor Fidele Muhire

Muri ino minsi abantu baba bafite ubwoba bw’ibyo bumva bikura umutima. No mu bakristu hari ababa buzuye bene ubwo bwoba kandi Imana itarabahaye umwuka w’ubwoba.

Ku ruhande rwa Pasor Muhire we si ko abibona, ahanura abakristu kutigera bahagarika umutima ku by’ibyo bumva.

Yagize ati, “Hari abararana inkweto, umutima utari hamwe. Hari abavuga bati ‘ibya Afrika ntiwabimenya’, nyamara Dawidi yaravuze ati ‘Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.’Zaburi 4:9.

“ubuzima bw’abantu benshi bugendera ku biciro; byazamuka na we akuzura ubwoba, byamanuka nab o bakamanuka. Imvura yabura akumana n’ubutaka! Mbese ni uguhora bajyana n’ikigezweho. Abandi bafite ubwoba bwo gusaza, nyamara ibyo wakora byose uzasaza kuko na sogokuruza wawe ntakiriho.”

“Nyamara umukristu yari akwiriye gutuza agashinga imizi mu Mana: ukavuga uti ‘Uko byagenda kose ndi kumwe n’Imana. Nta bakomeye cyangwa aboroheje bantera ubwoba ndi kumwe n’Imana. Nta mafaranga macye cyangwa menshi yantera ubwoba. Nagira ababyeyi ntabagira nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ndinzwe n’Imana.’”

Pastor Muhire akomeza avuga ko kubera ubwoba, bamwe bahitamo kuba abahemu abandi ntibabe bakigirira Imana icyizere bagahitamo kujya kuraguza kuko nta byiringiro by’ejo baba babona. Nyamara ku bakijijwe abagira inama yo kudakuka umutima na gato kuko Kristu yanesheje isi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza