Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Fifi CAMERON » Text » Guhanga amaso Uwiteka
Guhanga amaso Uwiteka

ZABURI 123 Gutaka ni igikorwa cyo mu mwuka, kuko uba uziko uwo utakira akumva akagukiza imibabaro yawe yose!

Hari igihe Umukristo asengera Imana mu kamenyero, bigatuma:
- Imana uyishyiriraho imbibi, -Ukaba uzi icyo ishoboye n’icyo idashoboye,
- Ugakomeza kuba umukristo urimo gushidikanya kwinshi..

Tugomba kuburira amaso yacu k’Uwiteka, kuko hari igihe umuntu agerageza kwirwanirira ariko bikageraho imbaraga ze zigashira, Ariko iyo wuburiye amaso yawe hejuru kuwicaye mu ijuru hari icyo yakora. Uwicaye mu ijuru niwo:
- ushyizeho ibyiringiro byawe,
- Niwe ugiye gutumbera,.

Hari igihe wumva ukikijwe n’abantu benshi cyane, ariko ukabura numwe wakugeraho igihe:
- warwaye,
- wabuze amafaranga y’ishuli,..
- ukabura ugufasha mu gihe ubikeneye,.. Niyo mpamvu ugomba kuburira amaso mu ijuru kuko abo mu isi ntacyo bagufashije wamaze kuhaburira igisubizo

Iyo wiyemeje guhanga amaso Uwiteka gusa: 1. Uhanga amaso Imana kugeza igihe azakubabarira/akagukiza indwara/ akakubaka... 2. Gutegereza Imana kugeza igihe ikubabarira ikagira icyo ikora 3. Uhanga amaso Imana kugeza aho ikubabarira, (guma mu kubaho ku Imana kugeza igihe azagira icyo akora) 4. Guhaga ubuzima ubayemo bw’agasuzuguro k’abadayimoni babagendaho 5. Guhaga gukobwa n’abapagani bagukikije

Iyo wiyemeje guhanga amaso Imana bizana ibyiringiro..

Bwiza ukuri Imana yawe kugira ngo ibihe urimo bihinduke, maze ukuboko ku Imana:
- Gutabara
- Gukiza
- Kuturengera, Guseruka mu byawe

Hanga amaso Imana yawe ku giti cyawe, ku buryo abantu bazatanga ubuhamya kubw’imirimo y’Imana yawe kuko bayibonye ikora mu buzima bwawe!

Guhanga amaso Imana bizana impumuro nziza ya kristo muri wowe, Kristu muri wowe akigaragaza/Akivugira!

UWITEKA ATUBABARIRE MAZE NARANGIZA ATUGIRIRE IMPUHWE ADUTABARE

Yesu abahe umugisha

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

NDIKURIYO JEAN BOSCO kuwa 2-07-2016 saa 17:27
 

MUZE MUKOMEZA KUDUKABURA TUBE ABAHIZI MUKWIZERA .IMANANA ISHISHIKAKARE KUBAHHA UMUGISHA .AMEN!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza