Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Fifi CAMERON » Text » Ibihe byo kwambuka
Ibihe byo kwambuka

Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n’abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y’inyanja.” Baratsuka. Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n’amazi, bajya mu kaga. Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.” Akangutse acyaha umuyaga n’amazi yihindurije birahosha, haba ituze. Luka 8:22-25

Ubuzima bw’umuntu bugereranwa n’inyanja. Inyanja igira ibihe: - byo gutuza - by’imiraba. No mu buzima habaho igihe cyo gutuza, aho ibintu byose biba bigenda neza hakabaho n’ibihe biba bitagenda.

Iyo umuntu ari mu bihe by’imiyaga agira ngo niwe wenyine, nyamara buri muntu wese agira ibihe by’imiyaga bye. Mu nyanja ntihabamo umuraba umwe ahubwo habamo imiraba myinshi, (Nawe ntugakangwe n’imiraba myinshi kuko uko iba myinshi ninako gutabarwa kwawe kuba kwinshi).

Iyo wiyemeje gukora ikintu, hahaguruka n’ibindi bikurwanya ariko ikibazo si umuyaga, ikibazo ni uko witwara muri uwo muyaga. Ubwoko bw’imiyaga

1. Umuyaga uba waramenyereye kubona ni ibintu uba waraciyemo bigashira, byagera igihe bikongera bikagaruka, ukaba ufite na strategies (ingamba) zo kuwurwanya.

2. Umuyaga utigeze kumenya mu buzima bwawe Acts 27:20 Pawulo yari yarahuye n’intambara nyinshi zitandukanye ariko haraho yageze atakaza ibyiringiro, (Hari ibihe ugeramo ukabura inyenyeri mu buzima bwawe, ukabona nta kigenda). Impamvu nta gisubizo ufite: - Ubwoko bushya bw’ikigeragezo - Imbaraga satani yakoresheje muri icyo kigeragezo - Ibigeragezo byinshi wahuye nabyo bigatuma ucika imbaraga. Ibyakozwe 23:11

Pawulo yari yihebye, malayika aramusanga aramuhumuriza, (Uyu mwanya nawe humura mu ijuru hari Imana ishobora byose). Mu ijuru hari igitabo cy’urwibutso cyanditswemo ibyo wakoze byose, kandi uko wakoreye Imana mu gihe cyashize ninako uzayikorera mu gihe kizaza, kubera izo mpamvu ntabwo Imana izakureka muri ibi bihe kuko hari ibyo ugifite gukora mu gihe kiri imbere.

Uburyo ukorera Imana mu gihe cyo gusuzugurwa nicyo gipimo cy’uko uzakorera Imana numara kuzamurwa, (Emera ugume i Yerusalemu kuko niho hazagukomeza, hakagufasha guhagarara i Roma utanyeganyejwe) Ibyakozwe 27:23-24

Pawulo yakomejwe n’ijambo yabwiwe na malayika, (Ese wowe niki Imana yakuvuzeho? Ujye ubikira ijambo Imana yakuvuzeho mu mutima wawe niryo rizakurinda mu gihe cy’umuyaga, rigukomeze, riguhe equilibre(gutuza))

Ijambo wabitse mu mutima wawe niryo rizagukomeza, Ese ni iki wabitse mu mutima wawe? Ni iki ugiye kwambukana hakurya? Shakisha icyo Imana yakuvuzeho, ukimenye nicyo kizagukomeza.

Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe, subizwamo imbaraga kuko ibyo Imana yakuvuzeho byose bizasohora. Imana ibahe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza