Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Fifi CAMERON » Text » Umwuka w’Imana ubundikiriye ubuzima bwawe/Past Fifi (...)
Umwuka w’Imana ubundikiriye ubuzima bwawe/Past Fifi Cameron

Mu itangiriro Imana: - Irarema

- Irabumba

- Itanga ishusho

- Irategura

Mu buzima bw’umuntu wese hajya habaho itangiriro rya buri kimwe cyose, hari ho iminsi myinshi itandukanye mu buzima bw’umuntu. Iyo rero umuntu ari mu bihe bye by’umunsi wa mbere, ntabwo yabasha gukora iby’undi wageze ku munsi wa kabiri cyangwa uwa gatatu cyangwa uwa kane,...

Reka kumurebera kure kuko haba hari ibyo atabasha gukora muri icyo gihe arimo, ariko hari igihe kimwe buri kimwe cyose kigira igihe cyacyo kikagera.

*UMUNSI WA KABIRI

ITANGIRIRO 1:6-7

Imana ntipfa kurema mu kavuyo, ibanza icy’igenzi aricyo ’umuntu’ maze ibindi ikazabyuzuza muri iyo minsi irindwi.

Umuntu w’Imana azasa n’Imana kuko yabundikiwe n’umwuka w’Imana ariko uwabundikiwe n’isi azasa n’isi.

Iyo umuntu yageze ku munsi wa kabiri we aba yamaze kugira akandi karusho kuko aba yakomeje kwemera ku bundikirwa n’Umwuka w’Imana.

(Uzahabwa ishusho y’icyakubundikiye.)

Ku munsi wa kabiri habaho itandukaniro ry’ibintu:

- Arahinduka: iby’Umwuka w Imana amusanga afite mu kumuha ishusho, mu ku mubundikira, mu kumutegura, Bijya ku murongo kuko aba yarakomeje kubundikirwa n’Imana.

*UMUNSI WA GATANDATU

ITANGIRIRO 1:24-31

Ikiranga umunsi wa gatandatu

1) Imana yuzuza ku isi ibigiye bibura byose. Mu buzima bw’umuntu Imana igenda imwuzuza iyo ’wabyemeye’

2) Niho Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo irangije imuha umugisha, imuha inshingano.

Nicyo gihe ugaburira ukanaguburirwa, ukigisha ukanagishwa,.. Utangazwa nibyo ushobora gukora utari uziko wakora ariko kuko uba ushobozwa byose na wa mwuka uba ukubundikiye.

*UMUNSI WA KARINDWI

ITANGIRIRO 2:1-3

- Imana iteganya ikiruhuko: Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, iraweza kuko ariho yarangije imirimo yayo yose.

- Imana iteganya ikiruhuko, iteganya n’urupfu kugira ngo umuntu aruhuke imihate yose yo mu isi ariko aherekejwe na ya minsi itandatu yindi.

Mu buzima bwa buri muntu afite igihe cyo kuremwa, kubumbwa no guhabwa ishusho,.. Ariko mu gihe bitaraba haba hakiri ibyiringiro kuko Imana yonyine niyo uzi icyo uzaba cyo mu gihe gikwiriye.

Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza