Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Kabanda Stanley » Igihe nyacyo ku Mana
Igihe nyacyo ku Mana

Ijwi ry’Imana rizira igihe ariko rishobora kuza rikubwira ikintu kikazasohora mu gihe runaka Kiri imbere. Kuko umuhamagaro ugira umwuzuro wawo wenda utaba uwo munsi Imana yakubwiriyeho.

Kuba turi mu gihe cy’imvura ntibivugako buri munsi imvura igwa, ni nako Imana igira igihe iguhamagaramo, iyo uri mu gihe cyo guhamagarwa ntibivuga ko wageze no mu gihe cyo gutangira gukora icyo wahamagariwe. Habanza kubaho gutegurwa ndetse no kurera umuhamagaro wawe mu by’umwuka, kugirango Imana izaguhe umurimo uri umuntu ushyitse, watanga ibyuzuye byagirira abandi umumaro.

Kimwe mu bisuzuma umuhamagaro w’umuntu hazamo no kumenya uko azitwara mu gihe agitegereje iyuzuzwa ry’umuhamagaro we.

Pastor kabanda Stanley we ngo byasabye imyaka itandatu kugirango Imana imuhe inkoni y’ubushumba,nk’uko yari yarabimusezeranyije. Imana igira igihe nyacyo kuri yo, rimwe na rimwe gishobora kuba kigaragara nkaho ari kinini mu mitekerereze yacu nk’abantu ariko nicyo gihe kiba gikwiye.

Ntidukwiye kurambirwa kuko Imana iyo iguhamagaye iba ifite n’igihe yagennye uzatangirira umuhamagaro wawe, kurushaho kongera ubusabane ugirana n’Imana bituma uhinduka inshuti y’ayo, maze mu kurushaho kukwizera ikaguhamagarira imirimo ikomeye.

Rero iyo uhagaze neza mu gakiza Imana ibiheraho ikabonako igihe nyacyo kigeze maze ikaguha inshingano mu kwagura ubwami bwayo. Niwibwira ko Imana yaguhamagaye ukigira mu ntege nke uzaba urushaho kugenda udindiza umwuzuro w’umuhamagaro wawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza