Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Kabanda Stanley » TEXTES » “Urukundo rufite imbaraga zahindura umuntu uwo ari we (...)
“Urukundo rufite imbaraga zahindura umuntu uwo ari we wese” Pasitori Kabanda Stanley

Ijambo ry’Imana ryerekana ko urukundo ari ngombwa mu buzima bwa buri muntu wese. Imana kugira ngo yerekane imbaraga zarwo yahisemo kurwiyitirira maze ivuga ko yo ubwayo ari urukundo. Niba Imana ari urukundo uvuga ko afite Imana muri we agomba kurangwa n’urukundo.

Pasitori Kabanda Stanley avuga ko urukundo rufite imbaraga zikomeye ku buryo rushobora guhindura umuntu uwo ari we wese, ahubwo usanga ikibazo gituma abantu bananirana hagati yabo biterwa n’uko baba bananiwe kwihangana.

Aganira na Ubugingo.com ,yagize ati”nta muntu n’umwe unanirana, urukundo rufite imbaraga zikomeye zihindura umuntu uwo ari we wese” nubwo avuga ko nta muntu unanirana igihe hari urukundo, avuga ko bishoboka ko hariho umuntu ushobora kunanira undi ariko ntibivuze ko uwo muntu aba adashobora guhinduka, kuri Pasitori Kabanda asanga igituma umuntu ashobora kuvuga ko umuntu yamunaniye ku buryo bashobora no gutandukana kandi barashakanye biterwa nuko haba habaye ikibazo kimyumvire ndetse no kubura kwihangana hagati yabo.

Atanga urugero avuga ko umuntu ashobora kugaragara ko yananiye undi ariko yamureka akibanira n’undi bakabana neza cyane.

Ukurikije uko Pasitori Kabanda abivuga, kubaka rugakomera bikeneye ko urukundo rufata iya mbere hagati yabashakanye ndetse kwihangana nabyo ntibibure kuko arizo nkingi za mbere mu gutuma abantu babana neza. Avuga ko kugira ngo wubake neza ugomba kugendera ku mahame nyayo yashyizweho n’Imana n’abatubanjirije kugira ngo urukundo nyarwo rubashe kubashoboza guhinduka no guca bugufi.

Guca bugufi ni byo bishoboza abashakanye kwihanganira amakosa abaho hagati yabo bombi, buri wese akwiriye kwihanganira mugenzi we. Pasitori Kabanda asanga ko ibi bikozwe neza abashakanye barambana rwose! Yongeraho kandi gutandukana kwabashakanye ko ataribwo buryo bwiza bukwiriye bwo gucyemura ikibazo cyo kutumvikana,”ati dukemure ikibazo cy’imyumvire dukura mu muco w’ibihugu byo mu burengerazuba ahubwo twibande ku mbaraga z’urukundo kuko rufite imbaraga zo guhindura umuntu wese.”

Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza