Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Kayitesi Marie Jeanne » Texte » “Abakristu bakwiye Kumvira Imana” Pastor Kayitesi Marie (...)
“Abakristu bakwiye Kumvira Imana” Pastor Kayitesi Marie Jeanne

Mu gitabo cy’Itangiriro harimo inkuru ya Aburahamu, ukuntu Imana yamubwiye kuva mu gihugu cye, ikamubwira gusiga abo mu muryango we. Iki gitabo kandi cyerekana amasezerano Imana yagiye imuha, inamusezeranyaumugisha.

Pastor Kayitesi Marie Jeanne waganiriye na UBUGINGO.COM kuri iyi ngingo, yavuze ko icyatumye aya masezerano asohora kuri Aburahamu, ari uko yumviye ibyo Imana yamubwiraga. Gusa nubwo Imana yamusezeranyaga umugisha, we yumvaga yifuza uwo azawuraga.

Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?” Itangiriro 15:2.

Mu gusubiza iki kibazo, Imana yabwiye Aburahamu iti, “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.” Itangiriro 15:4.

Pastor Kayitesi akomeza avuga ko kuba Aburahamu, yarizeye Ijambo ryose Imana yamubwiye, byatumye ahinduka umukiranutsi.

“Imana ihora yiteguye gusohoza Ijambo ryayo. Kuba Imana yarahaye Aburahamu, Isaka, Yakobo umugisha, bigaragaza ukuntu itajya yica isezerano ryayo. N’uyu munsi aya masezerano yahaye Aburahamu atugeraho biciye muri Yesu Kristu.

Nawe nuba umwizerwa; ukizera Ijambo ry’Imana, ugakorera Imana nta yindi nyungu ureba, nta kabuza Imana izakugirira neza; kandi izahora izirikana isezerano yaguhaye.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza