Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Kayitesi Marie Jeanne » Texte » Ntituzatuza kugeza Yerusalemu ihindutse ishimwe!
Ntituzatuza kugeza Yerusalemu ihindutse ishimwe!

‘’Yewe Yerusalemu nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka kumanywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza I Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi’’. Yesaya 62:6-7

Rero abantu benshi cyangwa se abakristo benshi barasenga yabona hashize igihe kirekire adasubijwe cyangwa se nta gihinduka agacika intege ariko umuntu w’Imana agomba guhora asenga kuko iyo urebye neza na Yesu Kristo yarasengaga, yararaga ku misozi asenga, mu gitondo akajya mu masinagogi akajya kuvuga ijambo ry’Imana.

Ibi bitwigisha ko gusenga ari uguhozaho kandi umuntu iyo asenga agomba gutitiriza Imana kugeza igihe ikibazo ufite kivuyeho kugeza igihe Yerusalemu ihindukiye ishimwe.

Iyo ushaka Imana irakwiyereka ukayibona kuko Bibilya iravuga ngo mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Abantu bize gusenga Imana bakabishyiraho umutima bakiringira Imana yabumva.

Gusenga ntabwo ari ukwikorera inzu kumutwe kuko hari undi wemeye kutwikorera imitwaro kandi ibi tubikora mu gusenga kuko tukomba kwikoreza Uwiteka ibibazo byacu kuko yita kuri twe. Dukwiye gusenga tukikoreza Uwiteka imitwaro yacu.

Iyo Imana uyegera umucyo wayo nawo urakwegera ukakumurikira. Nakwifuriza abantu kwegera Imana kuko iyo uyishatse urayibona, yaremye amatwi irumva, yaremye amaso irareba, yaremye umunwa iravuga. Iyo ugiye kure yayo umwijima uraza.

Imana urayegera mu buryo bwo gusenga ugahinduka inshuti yayo, ukajya wumva urukundo rwayo muri wowe, Imana ijya itanga icyerekezo. Umukristo udasenga ntakomera ariko nshuti mureke dushake Imana kuko iyo tuyegera igenda yica kamere zacu zisanzwe tukagira imico myiza y’Imana.

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu yahindutse ni uko agira urukundo rwo gukunda Imana kandi ugakunda n’abantu bayo. Ibizatuma twegera Imana tuyisenge kandi tuyitirize kugeza igihe izazira. Amen!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

murekatete marie kuwa 29-05-2016 saa 15:29
 

NANGE NDANEZEREWE KUBWIRIJAMBO RYIMANA KDI RINSHUBIJE INTEGE MUBUGINGO NGO YEMWE ABATITIRIJE UWITEKA NGO NTITUGATUZE NGO TUBE MASO AMANYWA NIJORO DUSENGE DUSHYIZEHO UMWETE BYOSE IMANA NTACYIYINANIRA

murekatete marie kuwa 29-05-2016 saa 15:29
 

NANGE NDANEZEREWE KUBWIRIJAMBO RYIMANA KDI RINSHUBIJE INTEGE MUBUGINGO NGO YEMWE ABATITIRIJE UWITEKA NGO NTITUGATUZE NGO TUBE MASO AMANYWA NIJORO DUSENGE DUSHYIZEHO UMWETE BYOSE IMANA NTACYIYINANIRA

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza