Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Kwizera Jean Baptiste » AUDIO » Ku basore n’inkumi, gukundana nta gahunda yo kurushinga_Pasto
Ku basore n’inkumi, gukundana nta gahunda yo kurushinga_Pastor Kwizera Jean Baptiste

Urubyiruko rwa gikristu rukunze kwibaza niba na rwo rushobora kugira inshuti (girlfriend cyangwa boy friend) nyamara Pastor Kwizera Jean Baptiste, arugira inama yo kutijya muri bene ubu bucuti mu gihe cyose nta gahunda yo kurushinga rufite.

Aganira na UBUGINGO.COM, yagize ati “Ubusanzwe kugira inshuti ntabwo ari bibi. Ariko ikibazo, iyo nshuti yawe, ni nshuti ki? Ubundi inshuti ni umuntu ukugaragariza urukundo nyarwo. Kandi urukundo nyarwo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, ni urudafite icyo rushingiyeho. Nta mpamvu iba igaragara yo kurugira. Iyo rero wabonye impamvu yo gukunda umuntu, urwo si urukundo Bibiliya itubwira. Erega n’Imana ijya kudukunda ntacyo yaduciye: yadukunze tukiri n’abanyabyaha.”

Abajijwe niba urubyiruko rwa gikristu rutemerewe kugira bene ubwo bucuti, yasubije ati; “Mu rubyiruko rwa gikristu, ndumva bitakabaye bikwiriye nubwo hari imico imwe n’imwe bumva kugira inshuti kakiri kare biba ari byiza kugira ngo ubashe kumenya umuntu uzabana nawe mu gihe cy’ahazaza.” “Ku bataragira gahunda yo kurushinga, ntabwo bikwiriye ko umusore cyangwa inkumi yagize inshuti badahuje igitsina (Boy-friend cyangwa Girl-friend), kuko iyo byageze aho uba warenze imipaka: imipaka iturinda kugira icyaha twagwamo.”

Yashimangiye Ko Bibiliya na yo ubwayo ishyigikiye urukundo rwa kivandimwe. “Pawulo yandikiye Timoteyo ati ‘abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.’ 2 Timoteyo 5:2 . Ariko si ko biri muri iki gihe. Ahubwo usanga uwo wita inshuti yawe, ni umwe mugirana igihe cy’umwiherero cyangwa umwihariko, ndetse rimwe na rimwe bikabashora mu busambanyi.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza