Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Dufite umurimo kuri iyi isi
Dufite umurimo kuri iyi isi

Ni byiza kumenya ubushake bw’Imana, ariko ni ngombwa kurushaho kumenya ko Imana yaduhaye ibikenewe kugira ngo isi icungurwe. Kugira ngo abari mw’Isi babone Imana binyuze muri twe. Turi muri iyi si kugirango dukomeze umurimo Kristo yatangiye ku musaraba. Uwo murimo ukomereza muri twe.

Ese kuki tutabona impinduka mu isi ? kuki muri Afurika nubwo ubutumwa bwabwirijwe cyane mu myaka yashize ari umwe mu migabane ufite ibibi byinshi ? Ukuri ni uko nubwo tuba mu isi, ntabwo dusa n’ab’ iyi Si.

Dufite umurimo wo gukomeza kugaragaza umucyo uri muri twe tutawuhisha.

Ijambo ry’Imana turaribwirizwa, ariko ntidushora imizi mu byo twigishijwe kuko tutabishyiraho umutima. Amahame y’Ubwami bw’Imana ni magari cyane ntabwo agarukira ku kuvuka kwa kabiri. Agakiza ni urufunguzo rutwinjiza mu bwami bw’Imana, bidusaba kubikorera kugira ngo dushobore kubaho mu mahame y’Ubwami Imana yadushyiriyeho.

Ese kuki twandika amabaruwa ? uwandika aba yifuza ko igitekerezo cye usoma agisobanukirwa neza. Iyo amaze kwandika, asubira mu byo yanditse kugirango arebe ko nta makosa arimo ayakosore atarohereza ibaruwa ye.

Natwe turi urwandiko rwandikiwe isi, kuko ukuri kwanditswe muri twe.

➔ Isi iradukeneye ! Idukeneye ngo dutange ibisubizo by’ibibazo bya buri munsi nk’uko Yesu yabigenzaga. Ijambo ry’Imana ryanditswe mu mitima yacu, si buri gihe Isi ikenera gusoma ibyanditswe mu gitabo. Reka twemerere Umwuka kwandika mu buzima bwacu kugira ngo isi ihore isoma muri twe ubwo butumwa.

ICYITONDERWA : Birashoboka ko tuba imbogamizi kw’iyamamaza ry’ubutumwa bwiza twabikunda cyangwa se twabyanga. Isi isoma ibyanditse mu buzima bwacu.

Duhamagariwe gufata mpiri ibitekerezwa n’abantu tukabigomororera Kristo (Imigani 25 :13).

#Ibyanditswe: 2 Abakorinto 3:1-3 ; Matayo 5:14-16 ; Imigani 25 :13

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza